Seka ushwanyuke! Ikariso imukozeho ari imbere y’abayoboke be!

Aka ni ka kanya ugomba kugorora imbavu kuko wahisemo neza ugahitamo kubana na UMUSOMYI.COM, aho umugabo Rwenya akuzaniye urwenya ruratuma urushaho gukomeza kumererwa neza.

U Rwenya utacikwa:

Umupasiteri yari afite igiterane saa yine, gusa muri kamere ye yagiraga ingeso yo kuba ari umusambanyi cyane ariko akabihisha, agakomeza kuryarya abayoboke b’idini ye.

Ni uko rero ubwo yahagurukaga mu rugo, ihabara ye yahise imuhamagara, imubwira ko imukumbuye cyane kandi ko ishaka kumubona byihuse.

Pasiteri yagerageje kumubwira ko nta mwanya afite kandi ko agiye gukoresha igiterane, umugore aranga yigira ibamba. Ni ko kumwemerera ariko amusezeranya ko atarahatinda.

Ubwo Pasiteri yahageraga, umugore na we nk’ikigusha, amukarangira ubunyobwa [aramugusha], baba babugezemo tayari baragundagurana, ruhana inkoyoyo hasi hejuru biratinda, izo munsi y’igitanda zihatwa inkoni karahava, abadiyakoni mu giterane na bo imyiteguro yarangiye bategereje kibamba bahebye kandi amasaha yageze.

Nyuma yo kugwa agacuho, Nyamugabo yaje guhembuka yibuka ko yakererewe mu giterane kandi ari we ugomba kukiyobora, abaduka yiruka, aba ashyizemo ipataro hutihuti yibagirwa kwambara iy’imbere[ikariso], aba abibonye yamaze kwambara.

Ubwo yahise yigira inama yo kuyitwara mu mufuka w’ikoti yari yambaye, aba yicotse mu modoka iyitera kontaki, vitensi arundamo ahinduranya sinakubwira umuvuduko wo yawurushaga umuyaga, kuko uretse Imana yari ikimurinze aba yarakoze impanuka.

Nyamugabo yahageze amahoro kubera ya Mana irebera abajura, asanga igiterane batangiye kuririmba amakorasi ashyushye abantu bose babyinnye byacitse ariko bamutegereje. Nta byinshi avuze aba yicotse ku ruhimbi atangira kujijisha ajya mu myuka, atangira kubyina karahava yifatanya n’abo asanze.

Umugabo yarabyinnye biramurenga, n’abadiyakoni be barumirwa bati ngicyo icyo umwuka akora. Kubera kubyina cyane kandi ari benshi ubushyuhe bwabaye ishyano ryabwo wakubitiraho na ka kazi yari yakoze bikaba akarusho, umugabo abira ibyuya ukagirango ni robine.

Ubwo uko byashyuhsga buri wese yafataga agatambaro akihanagura ari na ko bamwe batuzunguza hejuru byacitse. Pasiteri na we aba akoze muri rya koti yambaye azamuramo ikariso atabizi atangira kwihanagura ibyuya no kuyizunguza mu kirere.

Bamwe baba bamuteye imboni, batangira kubyina baryana inzara bati dore ikariso, cyakora bamwe batangira kumwegera bamubwira bati ‘Ufite ikariso mu ntoki Pasite’. Nuko umutima uramukubita yibuka ibyo yakoze ariko yihagararaho yanga ko ahasebera, aba ateye Haleluya abandi na bo barikiriza.

Ati:” Mpora mbabwira ko Imana ari nyembaraga kandi ikora ibitangaza, noneho uyu munsi namwe murabyiboneye, dore umuswara wanjye iwuhinduye Ikariso”.

Yanditswe na Rwenya

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *