Sammy Yvan yamaze kuva muri Symphony Band ikunzwe cyane, nyuma yo gushana na bagenzi be

Uwikunda Sammy Yvan wari umaze amezi umunani abarizwa mu itsinda rya Symphony Band riri mu matsinda y’abaririmbyi ahagaze neza muri iki gihe, yahisemo gukuramo ake karenge nyuma yo kutumvikana na bagenzi be.

Uwikunda Sammy Yvan yavuze ko nyuma yo kutumvikana na bagenzi be ku bintu bimwe na bimwe yahisemo gukuramo ake karenge akabasigira iyi band imaze imyaka itanu itangiye.

Ati “Twabiganiyeho dusanga nkwiriye kuba ngiye kuko intumbero zabo n’izanjye ntabwo byahuraga neza, hari igihe byanga. Ubu ndi kwikorera ku giti cyanjye nzatekereza kujya ahandi nyuma ya Mata uyu mwaka.”

Uwikunda yari umwe mu baririmbyi babiri bagize Symphony kuko abenshi ari abacuranzi ariko rimwe na rimwe babikomatanya no gucuranga. Nawe yize umuziki ku Nyundo aho iri tsinda yabarizwagamo ryatangiriye.

Avuga ko yatangiye kwiyumvamo kuririmba ubwo Alpha Rwirangira yegukanaga umwanya wa mbere muri Tusker Project Fame.

Ati “Urebye ikintu cyabinkundishije ni irushanwa ryitwa Tusker Project Fame. Nabonye Alpha Rwirangira aritwaye ndavuga nti uzi ko ibi bintu natwe twabishobora nyuma nza no kugira amahirwe yo kubyiga. Mbere ntabwo nabikudanaga.”

Symphony Band yari ayihuriyemo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *