Rwanda: Umugabo yafunzwe azira kubwira abantu ko avura Coronavirus

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze rumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.

Uwo mugabo acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza muri ako Karere.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko uwo mugabo yafashwe kuwa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020 akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha n’uburinganya.

Ati “Yafashwe ejo [kuwa kabiri tariki 17 Werurwe 2020] akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya […] yafatiwe mu Karere ka Musanze.”

Umuhoza nta byinshi yatangaje haba kuburyo yakwirakwizagamo ibyo bihuha cyangwa yiheshaga iby’abandi akoresheje uburiganya, kuko iperereza rigikorwa.

Ati “Ibindi bizamenyekana mu iperereza tumenye ngo yabikoze ryari, yabikoze gute.”

Hari amakuru avuga ko uwo mugabo asanzwe ari umuvuzi gakondo akaba yari yatangaje ko afite umuti uvura coronavirus yifashishije ikoranabuhanga (You Tube).

Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ni mu gihe ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Kuva coronavirus igaragaye mu Rwanda inzego zose zisaba abantu kudacika igikuba bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda atangwa na Minisiteri y’Ubuzima ariko zikanasaba abantu kwirinda ibihuha.

Ni mu gihe kandi n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS risaba abantu kwirinda amakuru adatanzwe n’inzego z’ubuzima zizewe muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo rwayo biraboneka.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *