Rwanda: Nyuma yo gufatwa agafungwa, Kizito Mihigo birangiye apfuye

Nyuma yo gufatwa yenda gutorokera mu gihugu cy’Uburundi mu buryo butemewe, Police y’u Rwanda iratangaza ko Umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiye kuri station ya Police i Remera bamusanze yiyahuye yapfuye.

Itangazo rya Police y’u Rwanda, rivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’imwe (05h00) ari bwo basanze Kizito w’imyaka 38 yiyahuye.

Itangazo rya Police y’u Rwanda, rivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’imwe (05h00) ari bwo basanze Kizito w’imyaka 38 yiyahuye.

Police ivuga ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare, Kizito Mihigo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ntirivuga icyo Kizito yiyahuje gusa ngo hahise hatangira iperereza ry’icyatumye yiyambura ubuzima.

Kizito Mihigo wigeze gukatirwa imyaka 10, muri 2018 agahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika agasohoka muri gereza atarangije igihano, yari yongeye gufatirwa ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Ubu yari afungiye kuri station ya Police ya Remera akurikiranyweho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyakwigendera wakunze guhanga indirimbo zinakoreshwa muri kiliziya Gatulika, agisohoka yari yashyize hanze indirimbo igira iti “Aho kuguhomba yaguhombya.”

2 thoughts on “Rwanda: Nyuma yo gufatwa agafungwa, Kizito Mihigo birangiye apfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *