Rwanda: Mu bipimo 574, habonetsemo 1 urwaye Coronavirus, na ho 3 bakize

Uyu munsi mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda ugera ku bantu 285. Ku rundi ruhande, habonetse abakize 3 bityo abamaze gukira baba 153.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020,hafashwe ibipimo 574,bigaragaramo umuntu umwe gusa wanduye Coronavirus mu Rwanda.Umubare w’abakirwaye n’abantu 133.

Kuri uyu wa Kabiri kandi hakize abantu 3 bashya bituma umubare w’abamaze gukira uba abantu 153.Umubare w’abamaze gukira uruta abakirwaye.

Nyuma yo koroherezwa bikagaragara kandi ko hari abaturage bari kujenjeka, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yaburiye abaturage bajya mu muhanda batambaye udupfukamunwa bitwaje ko nibafatwa baraganirizwa bagataha, ko bagiye kujya bahanwa.

yagize ati:“Ndangira ngo mbararike ko bariya bantu bagenza amaguru bazi ko igihano cyabo ari ukubajyana ukabigisha, abandi ukabagira inama, ukabatega amatwi abandi ukabaraza muri sitasiyo ya polisi, bariya bantu bagiye gufungwa bacibwe amande, babimenye.”

CP Kabera yavuze ko umuntu uzajya afatwa atambaye agapfukamunwa azajya asabwa ibyangombwa kugira ngo byorohe kumumenya no kumukurikirana.

Ati “Abagenza amaguru batambaye udupfukamunwa icyo twabasezeranya, bagiye gufungwa, bagiye gucibwa amande. Bigiye guhera no ku byangombwa byabo n’indangamuntu zabo tuzaba tuzifite tubyandike ku buryo nibigaragara ko batazatanga n’ayo mande, n’izo serivisi bazahabwa na nyuma bazazikurikiranwaho.”

CP Kabera kandi yihanije abantu batwara ibinyabiziga batambaye udupfukamunwa, bafatwa na polisi bakabeshya ko nta muntu barahura nawe ariyo mpamvu batatwambaye.

Ati “Ntabwo Polisi izi ngo kanaka agiye ahana n’aha, ntabwo ari buve mu modoka ngo ahure n’abantu. Ikintu cyonyine wakora kugira ngo wemeze Polisi ko waba umuturage mwiza, wumvira amabwiriza, ko nuva mu modoka yawe uri bube ufite agapfukamunwa, ni uko ikubona ukambaye, ukavamo ukambaye.”

Amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa agamije kugabanya ikwirakwira rya coronavirus hagati y’umuntu urwaye n’utayirwaye. Ku wa 17 Mata byatangajwe ko buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *