Rwanda: Mu bipimo 1,323, habonetsemo 7 banduye Coronavirus, na ho 1 yakize

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 06 Gicurasi 2020, habonetse abantu 7 bashya duye Coronavirus . Ni ukuvuga ko abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda babaye 268. Ku rundi ruhande uyu munsi hakize umuntu 1 bityo abamaze gukira baba 130, abakirwaye ni 138.

Mu bipimo 1,323 byafashwe uyu munsi hagaragayemo abarwayi 7 byatumye umubare w’abantu bamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda 🇷🇼 ugera kuri 268, gusa 130 bamaze gukira harimo 1 wakize uyu munsi, abakiri kwa muganga ni 138.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

 

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *