Rwanda: Ku munsi w’ejo gusa, imvura yishe abagera kuri 5

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2020, haguye imvura nyinshi hirya no hino mu Rwanda yahitanye abantu 5 barimo 3 batwawe n’umuvu abandi 2 bakubitwa n’inkuba, ndtse hanakomeretse abagera kuri 13.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yabwiye Radiyo Rwanda ko iyi mvura yaraye iguye yatwaye ubuzima bw’abantu 5 abandi 13 barakomereka.

Ati “Tumaze gupfusha abantu bane, abakomeretse ni 13, inzu 42 zasenyutse, amatungo atanu yapfuye. Imihanda itatu yangiritse, ibiraro bine, amapoto atanu y’amashanyarazi na Kiliziya imwe yagizweho ingaruka.”

Kayumba yavuze ko iyi mvura yibasiye Uturere dutandukanye turimo Gasabo, Kicukiro, Gakenke, Rusizi, Gisagara, Rutsiro, Gicumbi ndetse na Ngororero.

Uretse gutwara ubuzima bw’abantu,iyi mvura yanangije ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibiraro n’amapoto y’amashanyarazi.

Kayumba Olivier yavuze ko uyu munsi baririrwa mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ku bagezweho n’ingaruka z’ibiza bafatanyije n’inzego zitandukanye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, abantu bose basabwa kwirinda kuvugira kuri telefoni bari munsi y’ibiti kubera inkuba, kwirinda gukoresha ibiraro mu gihe byarengewe n’amazi,no gutanga amakuru ku buyobozi bubegereye aho ibiza byangije cyangwa se aho bishobora kwangiza kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwe vuba. Bakwifashisha nimero itishyurwa 170 mu gihe bakeneye gutanga amakuru.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *