Rwanda: Ifoto ya Minisitiri, yogosha umugabo we, yavugishije benshi ibitandukanye

Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda,  yagaragaye ari kogosha umugabo we. Ni muri iki gihe abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abantu bose kuguma mu ngo ndetse imirimo yo kogosha abantu mu byumba bizwi nka “Salon de Coiffure” ni imwe mu yahagaze kuva icyo gihe.

Hari abantu benshi bagiye bagaragaza impungenge batewe n’uburyo babangamiwe n’imisatsi yabereyeho kubera ko babuze uko biyogoshesha.

Igisubizo kuri bamwe, cyabaye kwifashisha bamwe mu banyamuryango babo bakabogosha ndetse nibwo buryo buri gukoreshwa na benshi ku Isi yose.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagaragaye ari kogosha umugabo we, aho bari mu rugo rwabo. Ni igikorwa kiri kugarukwaho na benshi banafatiraho urugero rwiza rwo gutiza umurindi gahunda ya Leta yo gukumira ikwirakwiza n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Iyi foto yagiye ahagaragara, igaragaza Minisitiri Munyangaju afite imashini yogosha, yogosha umusatsi w’umugabo we ikomeje kugarukwaho na benshi.

Iyi yagiye hanze nyuma y’icyumweru Minisitiri Munyangaju agaragaye akina umupira w’amaguru n’abo mu muryango we mu busitani bwo mu rugo.

Minisitiri wa Siporo aherutse gusaba kandi abakinnyi bose aho bari mu ngo zabo,gukomeza gukora imyitozo ituma bagira ubuzima bwiza mu gihe bitegura igihe imikino izasubukurirwa ubwo Coronavirus izaba irangiye.

Munyangaju Aurore Mimosa yahawe kuyobora Minisiteri ya Siporo mu Ugushyingo 2019.

Mbere yo guhabwa izi nshingano na Perezida Kagame, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwishingizi Sonarwa Life Assurance Company Ltd, akaba n’Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari “Copedu Plc’’.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *