Rwanda: Hakozwe impinduka muri Guverinoma, hashyirwaho abaminisitiri 5 bashya

Ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, kuri iyi tariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu ku buryo bukurikira:

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida, rigaragaza ko Minisiteri y’Ubuzima yahawe Minisitiri Mushya, Dr Ngamije Daniel Madandi, asimbuye Dr Diane Gashumba uheruka kwirukanwa azira ‘amakosa y’imiyoborere’, izindi Minisiteri ebyiri, iy’Uburezi, MIGEPROF, n’iy’Ibikorwa by’Ubutabazi bamwe bahawe inshingano nshya.

MUTIMURA Eugene wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yasimbujwe Dr. Uwamariya Valentine.

Mme NYIRAHABIMANA Solina wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe  Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, umwanya asimbuyeho Uwizeyimana Evode na we wirukanywe kubera imyitwarire idahwitse.

Mme Kayisire Marie Solange, yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, yasimbuye Eng. Kamayirese Germaine.

Twagirayezu Gaspard, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umwanya yasimbuyeho Dr Isaac Munyakazi wirukanwe kubera kurya ruswa.

Abaminisitiri

  1. Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima.
  2. Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi.
  3. Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
  4. Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.
  5. Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Abanyamabanga ba Leta

  1. Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.
  2. Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta.
  3. Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze.
  4. Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
  5. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Abandi bayobozi

  1. Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia.
  2. Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi.
  3. Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda.
  4. Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima.
  5. Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.
  6. Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.
  7. Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi Mu Rwanda.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *