Rwanda: Amakuru mashya, kuri iki cyumweru habonetse abarwayi bashya 4 ba Coronavirus

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 03 Gicurasi 2020, habonetse abantu 4 bashya bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus.
Ibi bivuzeko abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda muri rusange bageze kuri 259. Uyu munsi kandi hanakize abantu 4 bityo abamaze gukira baba 124. Abakirwaye ni 135.

MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Rwanda: Amakuru mashya, kuri iki cyumweru habonetse abarwayi bashya 4 ba Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *