Rwanda: Abanduye Coronavirus bageze kuri 70

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020, MINISANTE Rwanda yatangaje ko habonetse abandi bantu icumi basanganywe COVID-19 bituma umubare wose w’abamaze kwandura ugera kuri 70 uvuye ku bantu 60.

Mu itangazo rya MINISANTE Rwanda, yavuze ko aba basanganywe COVID-19 kuri uyu munsi wo ku wa 29 Werurwe, bageze mu Rwanda batandatu muri bo bavuye i Dubai, babiri baturutse muri Afurika y’Epfo, Umwe waturutse muri Nigeria mu gihe undi umwe yakoze ingendo zitandukanye mu bihugu byo mu karere.

Aba bose icyo bahuriyeho ni uko bahise bashyirwa mu kato bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga ndetse ngo nta n’umwe urembye cyane.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika bakurikiza ingamba zafashwe na Leta mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya, kwirinda gukora ingendo zidakenewe cyane no kuva mu ngo zabo nta mpamvu zifatika.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, guhumeka bigoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *