Rusizi: Umuyobozi w’akagari yafashwe yiba amabati

Polisi y’u Rwanda yataye yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza muri Rusizi, nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba amabati yagenewe abatishoboye.

Ibinyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 30 afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama, akurikiranyweho kunyereza amabati yagenewe abatishoboye.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatanu Hatangimana Wilson, umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi yafatiwe mu cyuho we n’umuzamu basohoye amabati yari abitse mu biro by’aka kagari bivugwa ko bari bagiye kuyagurisha, nyamara barayazanye kugira ngo azahabwe abaturage batishoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza muri Rusizi, yafashwe anyereza amabati yagenewe abatishoboye

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza bwabwiye TV na Radio One dukesha iyi nkuru ko abaturage ari bo babahamagaye bababwira ko uwo muyobozi w’akagari arimo nyuma yo kumubona asohoye amabati ane muri 20 yari abitse muri ako Kagari.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakoni afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama dore ko na nyuma gato amakuru TV1 yamenye nuko uyu muyobozi yahise yegura ku nshingano ze nubwo bitaremezwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Muri uku kwezi abayobozi mu ngeri zitandukanye mu karere ka Rusizi bakomeje inkubiri yo kwegura dore ko tariki ya 06 Gicurasi 2020 uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Mushimiyimana Ephrem n’abandi babatu bari bayoboye imirenge beguye cyo kimwe n’abandi bakozi babiri bari bashinzwe irangamimerere na Notariya.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *