Ruhango, 2 bafashwe bakekwaho kwica umwarimukazi wapfuye yasuye inshuti ye

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica umwarimukazi mu mpera z’icyumweru gishize, aho bivugwa ko yishwe ubwo yari yagiye gusura inshuti ye.

Aba bagabo 2 bafashwe, umwe yitwa Turatsinze Alias Padiri, na ho undi ni Ndahayo, bakaba rero bakekwaho kwica Umwarimukazi witwa Uwimana Monique mu mpera z’icyumweru gishize, aho amakuru yavugaga ko yagiye gusura inshuti ye akagwayo bitunguranye.

Turatsinze alias Padiri na Ndahayo biyongereye kuri Mukakalisa Chantal nyakwigendera yari yasuye, we yahise atabwa muri yombi akekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye itangazamakuru ko abo bagabo bombi bari basanzwe bajya mu rugo rwa Mukakalisa Chantal buri gihe.

Habarurema avuga ko abo bose bakiri mu bakoko y’Ubugenzacyaha mu Byimana.

Yagize ati: “Uwo Mwarimukazi amaze kwitaba Imana, RIB yahise ita muri yombi Mukakalisa Chantal, n’abo bagabo babiri ubu dosiye iri mu bugenzacyaha dutegereje ikizavamo.”

Gusa uyu Muyobozi avuga ko iperereza ari ryo rizagaragaza uruhare rwa buri wese mu rupfu rwa Uwimana Monique.

Yavuze ko amakuru bafite yemeza ko abo bagabo bahoraga basura uyu mugore Mukakalisa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick avuga ko yahawe amakuru ko no mu ijoro Uwimana yapfiriyeho umwe muri aba bagabo yari ahari nk’uko amakuru yahawe abivuga.

Ku wa kabiri ni bwo umurambo we washyinguwe mu Byimana. Uyu mubyeyi yasize umwana umwe, akaba yarigishaga ku Ishuri ribanza rya Mahembe riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Mugenzi we yari yasuye yigisha ku Ishuri ryisumbuye ryitwa Ecole Sécondaire Notre-Dâme de Lourdes.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *