Rugwiro Hervé , yagizwe Kapiteni mushya w’ikipe ya Rayon Sports

Myugariro wo hagati, Rugwiro Hervé, ni we wagizwe kapiteni wa Rayon Sports asimbuye Rutanga Eric uherutse kwerekeza muri Police FC.

Rugwiro amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo asezerewe na APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, bwagize buti “Rugwiro Hervé ni we kapiteni wacu mushya.”

Rugwiro yajyaga yambara igitambaro cy’abakapiteni muri APR FC ubwo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yabaga atakinnye.

Muri Rayon Sports, yasimbuye Rutanga Eric waguzwe na Police FC mu gihe na Irambona Eric wari kapiteni wa kabiri w’iyi kipe, na we yerekeje muri Kiyovu Sports.

Mugheni Kakule Fabrice wasezeye Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kubwirwa ko “ifite gahunda yo gukinisha abana bahembwa amafaranga make”, yari mu batekerezwagaho kuba kapiteni.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *