Rubavu: RIB yataye muri yombi abayobozi b’umudugudu bahishiriye uwasambanyije umwana

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi b’umudugudu bakurikiranyweho guhishira uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu.

Mu butumwa RIB yashyize kuri twitter, yatangaje ko yataye muri yombi umukuru w’ Umudugudu wa Kiruhura mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu Niyigaba Francois, Niyonzima Pierre Celestin, ushinzwe ubuhinzi, Ntizihabose Gilbert ushinzwe iterambere na Hakizimana David ushinzwe umutekano.

Mu gihe iperereza rikomeje, RIB irongera kwibutsa abanyarwanda cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’ababyeyi, ko guhishira icyaha cyo gusambanya umwana bunga umuryango w’uwakoze icyaha n’uw’uwagikorewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

RIB irashishikariza buri muturarwanda kwihutira gutanga amakuru igihe cyose amenye ko icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe kugirango gicike burundu mu gihugu cyacu.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *