Rubavu: Ingabo z’u Rwanda zarashe umugore n’umugabo bahita bapfa undi arabacika

Amakuru avuga ko abantu batatu bari bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) barashwe n’ingabo z’u Rwanda, hapfa babiri undi ariruka, bari bikoreye imifuka y’urumogi.

Nkuko iyi nkuru dukesha Umuseke ikomeza ibivuga, ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, mu Murenge wa Cyanzarwe, ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 8 Gicurasi.

Ni mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abarashwe ngo bari bikoreye imifuka yuzuyemo urumogi ruri hagati ya Kg 80 na Kg 100.

Abarashwe ni umugabo witwa NTAGISA Mussa uri mukigero k’imyaka 38, n’umugore bari kumwe utaramenyekana.

Amakuru avuga ko bari batatu undi yirutse atu hasi umutwaro yari yikoreye.

Ubwo Umuseke wageragezaga kuvugana n’Umuyobozi w’Umurenge witwa Kazendebe Heritier yumvise ko ari Umunyamakuru uhamagaye, yagize ati “Ndi kwa muganga ndwaye imitsi.” Ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze ibyabaye.

Kuri telefoni ngendanwa, Mayor wa Rubavu ntiyabashije kwitaba, ariko hari amakuru avuga ko yagiye muri uriya Murenge kuremesha inama n’abaturage.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Rubavu: Ingabo z’u Rwanda zarashe umugore n’umugabo bahita bapfa undi arabacika

  1. Mwaramutse!
    Ndi umusomyi w’ ibinyamakuru birenze 30, byose ndara mbinyujijemo amaso.
    Hari ikintu njya mbona mu binyamakuru byinshi kikanshengura umutima. Mukora inkuru akenshi mwigize abagenzuzi, abashaka ibyaha, kugenza abayobozi,….n’ Indi mico mibi itagambiriye kubaka!!
    Uti:” twashatse kuvugana n’ umuyobozi w’ umurenge, yumvise ari umunyamakuru avuga ko arwaye ari kwa Muganga.”
    Uyu mwanditsi yakurikiranye amakuru asanga Gitifu ntarwaye? Ibi rero ni isebanya muba mugambiririye. Wowe uri muntu ki kuburyo Gitifu agutinya? Ni wowe wamuhaye akazi? Imyitwarire nk’ iyi ituma ibyo mwandika tubitesha agaciro.

    NI MUKORE AKAZI KANYU MWUBAKA IGIHUGU AHO GUTESHA AGACIRO ABAKIYOBORA !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *