Rubavu: Abahanzi baragirwa inama yo kwitandukanya n’ingegera mu myambarire

Izi ni inama zahawe abahanzi bahuriye mu irushanwa riri kubera i Rubavu ryitwa “Little Paris Super Star”. Iri rushanwa rikaba kandi ribaye ku nshuro yaryo ya mbere.

Iri rushanwa rya Little Paris Super Star, rifite intego yo guteza imbere no kumenyekanisha abahanzi bakizamuka bo muri kano karere ka Rubavu.

Ishimwe Tychique umenyerewe cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri kano karere ka Rubavu, akaba ari n’umwe mu bakemurampaka muri iri rushanwa, yatanze inama asaba abahanzi bitabiriye iri rushanwa kwitandukanya n’ingegera mu myambarire ngo kuko iyo umuntu yambaye nabi aba asa nk’ingegera.

Yakomeje abamenyesha ko imyambarire, ari imwe mu byo bazashingiraho batoranya abazaba bahize abandi agira ati:“Niba umuhanzi ari kwiga kuririmba ntabwo ari we turi gushaka. Turimo gushaka umuhanzi uzwi kandi ukomeye. Imyambarire ni ikintu gikomeye gituma umuntu tumutandukanya n’ingegera, utazahura n’umuhanzi yambaye igikabutura kitamuhesha agaciro, ntabwo wamwubaha, ariko nuhura n’uwambaye neza uzabimwubahira kuko azaba yigaragaje neza”.

Ubuyoozi bw’akarere ka Rubavu kandi bwijeje aba bahanzi ko abazatsinda iri rishanwa bazafashwa mu bikorwa bibazamura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *