Rihanna mu Rwanda! Ifoto y’ubwambure Sunny yashyize hanze yatumye abamama nka we bifata ku munwa

Umuhanzikazi w’umunyarwanda umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda, Sunny, akomeje kuvugisha abatari bake ibitandukanye kubera ifoto yashyize kuri Instagram ye yigereranya na Rihanna, umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Izina rye ryamenyekanye cyane kurusha ibihangano bye bitewe n’udushya akunze gukora ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2020 rero, ni bwo uyu muhanzikazi wanamenyekanye mu ndirimbo Kungora yakoranye na Bruce Melody na we wa hano mu Rwanda, yongeye kunyegenyeza imbuga nkoranyambaga ashyizeho ifoto igaragaza ubwambure bwe.

Abenshi mu bamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram, bagiye bamuha ibitekerezo bagaragaza ko bari kumunenga, banamwemeza ko nk’umubyeyi atakagombye gukora ibyo kuko ngo babona nta burere yaba ari guha umwana yabyaye bamubwira ko adakwiye kwigira nka Rihanna.

Semuhungu, uzwi cyane nk’umutinganyi yashyigikiye ibyo Sunny yakoze agira ati: ‘My Property’

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *