Riderman, Social Mula na Marina bagiye mu Bubiligi (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020, mu masaha ya mugitondo, abahanzi nka Riderman, Social Mulan na Marina bari kumwe na Bad Rama uhagarariye inzu ya The Mane berekeje mu Bubiligi aho bitabiriye igitaramo gikomeye.

Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo gikomeye bazahuriramo na DJ Princess Flor uzavanga indirimbo mu buhanga asanzwe azwiho, akazafatanya na Dj Toxxyk uzaba aturutse i Kigali.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 ubwo bahagurukaga I Kigali, aba bahanzi bavuze ko biteguye neza gushimisha abakunzi babo cyane ko buri umwe muri bo ari ubwa mbere agiye gutaramira mu Bubiligi.

Social Mula yagize ati “Ni ubwa mbere tugiye gutaramira mu Bubiligi, abakunzi b’umuziki wacu bitegure ko tugiye kubakorera igitaramo cyiza kandi nabo turabasaba kuzitabira ari benshi.”

Iki gitaramo cyateguwe na Team Production imenyereye gutegura ibitaramo no guha umwanya abahanzi b’Abanyarwanda n’abandi banyafurika baturuka hirya no hino, ngo bagaragaze injyana y’iwabo.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikigo cy’u Rwanda gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kinafite ibiro bigihagarariye i Bruxelles mu Bubiligi aho gikorera ingendo eshatu mu cyumweru, Kigali-Bruxelles, Bruxelles-Kigali, ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.’

Iki gitaramo kizabera ahitwa Birmingham Place, 112 Rue de Birmingham Straat, 1070 Anderlecht ku wa 22 Gashyantare 2020, guhera saa mbiri z’umugoroba kugeza mu gitondo.

Riderman, Marina na Social Mula bajyanye na Bad Rama uhagarariye inyungu za The Mane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *