RIB yataye yombi abiyitiriraga abakozi ba MTN Rwanda bakambura abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwiyitirira abakozi (agents) ba sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, bakambura abaturage amafaranga yabo.

Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko abo bantu bafatiwe mu Karere ka Kamonyi aho bohererezaga abantu ubutumwa bababwira ko amafaranga yayobeye kuri telefone zabo, ko bashaka uburyo bayabasubiza.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB iri i Runda mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

RIB yakomeje ikangurira baturarwanda gushishoza no kwirinda abatekamutwe babasaba kubasubiza amafaranga cyangwa imibare y’ibanga (Password) bavuga ko iba yayobeye kuri telefoni zabo.

Ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *