RIB yataye muri yombi umunyeshuri waguwe gitumo yihugikanye abakobwa 2 mu nzu abasambanya

Izabayo William, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri barimo utarageza ku myaka y’ubukure.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Werurwe ni bwo Izabayo w’imyaka 29 y’amavuko wiga mu Ishami ry’ubuvuzi no gucunga imiti muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’iz’ibanze zo mu kagari ka Cyarwa ho mu Murenge wa Tumba, nyuma yo kumenya amakuru y’uko yari kumwe na bariya bana b’abakobwa aho yari acumbitse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Kiganiro Vital, yahamirije Bwiza.com dukesha aya makuru ati” Twamenye ko uwo musore ashobora kuba arimo asambanya abana babiri, umwe afite imyaka 20 undi afite 17.

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze na Polisi twabasanganye mu cyumba, inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza twe dutegereje ibizava mu iperereza.”

Umuvugizi wa RIB,Marie Michelle Umuhoza ntiyitabye terefoni ye igendanwa kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kirego.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru nuko bariya bakobwa bombi ari abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, bakaba baratashye nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima ifashe icyemezo cyo gucyura abanyeshuri kubera COVID-19.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *