RIB yatanze ubutumwa ku buryo bwo kwirinda ubwambuzi bukorerwa kuri Telefone

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (RIB), rukomeje gukangurira abantu bose ko bagomba kuba maso bakirinda ubujura buru gukorerwa kuri terefone, bikozwe n’ababahamagara bakabasaba kureba amafaranga bafite kuri konti zabo.

Nyuma yo kugaragara ko hari ubujura buri gukorerwa ku ma terefone, kandi muri iki gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu bose gukoresha ikoranabuhanga, hirindwa ikwirakwizwa rya Coronavirus, Urwego rwigihugu rushinzwe ioperereza mu Rwanda, RIB, rurashishikariza abantu bose kuba maso kuko abajura na bo bakajije umurego.

Mu butumwa RIB yageneye abantu buragira buti:

Bimaze kugaragara ko hari abatekamutwe barimo kwiba abantu bakoresheje telefone zigendanwa cyane cyane muri iki gihe kubera kuguma mu ngo hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Korona Virus. Turakangurira abohereza amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga cyane cyane kuri za telefone ibi bikurikira:

  1. Kwirinda gukora ibyo uguhamagara yiyitirira umukozi w’ikigo cy’itumanaho akubwira, nko kugenzura amafaranga ufite kuri Mobile Money yawe cyangwa gushyiramo umubare w’ibanga.
  2. Kudaha agaciro ubutumwa ubwo aribwo bwose ubona bwerekeranye n’ihererekanya ryu’amafaranga hifashishijwe Mobile Money mu gihe cyose utasabye iyo serivisi binyuze mu nzira zisanzwe zizwi.
  3. Kwirinda koherereza umuntu ugusabye amafaranga yiyitirira umuntu musanzwe muziranye wahuye n’ikibazo utabanje kumuhamagara ngo wumve neza koko ko ari we.

RIB kandi irasaba buri wese wahura n’ubu butekamutwe ko atabyicarana, ko ahubwo agomba kwihutira gutanga amakuru ku murongo wa RIB utishyurwa ariwo 166, maze abajura bagakurikiranwa.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *