RIB yatangiye iperereza ku bajura bagaragaye mu mashusho baniga umukobwa ucuruza MTN ku muhanda [VIDEO]

Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho bivugwa ko yafashwe na Camera za CCTV, agaragaza abagizi ba nabi babiri bari kwambura amafaranga umukobwa ucuruza Mobile Money na M2u za MTN, barangije baramukubita bamusiga ari intere.

Nkuko amakuru abitangaza, Tuyisenge Jeannette, uyu mugore utanga serivise za MTN Rwanda wakorewe ubu bugizi bwa nabi, yahohotewe n’aba bagizi ba nabi mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Aya mashusho yafashwe na camera zicunga umutekano (CCTV Camera) ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, i Remera, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade, agaragaza abasore babiri bakurikira uyu mugore ucuruza Me2U wambaye umwenda wa sosiyete ya MTN, bamugejeje mu gikari umwe aramuniga undi amwambura amafaranga barangije baramukubita bamusiga ari intere.

RIB yatangaje ko yatangiye gushakisha aba bajura bagaragara muri iyi Video biba amafaranga uyu mugore bakanasagarira nkuko muvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yabitangaje, yavuze ko amakuru bayamenye ndetse iperereza rikaba ryatangiye.

Yagize ati “Ni amahirwe ko ayo mashusho ahari kuko azafasha mu iperereza. Iyo bimenyekanye kare birafasha kuko n’ababigizemo uruhare bahita bafatwa.”

Kiriya cyaha ngo kitwa gukubita no gukomeretsa ariko bikaba byashoboka ko cyahabwa indi nyito bitewe n’uko iperereza rimeze.

Umuhoza avuga ko uriya mugore n’iyo yatanga ikirego cyangwa ntagitange, ngo amategeko ateganya ko Umuganzacyaha yakurikirana ikirego abyibwirije abisabwe n’umuntu cyangwa n’Ubushinjacyaha.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “RIB yatangiye iperereza ku bajura bagaragaye mu mashusho baniga umukobwa ucuruza MTN ku muhanda [VIDEO]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *