RIB yasubije abakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruvuga ko umuryango Human Rights Watch udakwiye gusaba irindi perereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo kuko rubyishoboreye.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yasanze Kizito Mihigo yiyahuriye muri kasho ya polisi i Remera aho yari afungiye.

Ariko abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda n’inshuti za Kizito bakomeje kuvuga ko yishwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda, bamazwe impungenge kuko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuba rwakikorera iperereza, kandi ko nta mpamvu yo kuba basaba iperereza ryigenga.

Uwo muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku wa kabiri wavuze ko na wo udashira amakenga ibivugwa na leta y’u Rwanda, maze usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo ukuri kugaragare ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Mu gutanga igisubizo kuri ibyo no kumara impungenge bafite, Umuvugizi wa RIB, Madamu Marie Michelle Umuhoza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko atari ngombwa ko hakorwa iperereza ryingenga.

Ati:” Ibyo kuvuga rero ngo barasaba iperereza ryigenga, u Rwanda ni igihugu cyigenga gifite ububasha bwo gukora iperereza ku kintu icyo aricyo cyose”. u Rwanda ni igihugu cyigenga gifite ubushobozi bwo kuba cyikikorera iperereza. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, rufite inshingano zo gukora iperereza ndetse n’ububasha ndetse ubu rurimo ruranarikora”.

Yakomeje avugako n’ubwo hatatangazwa ngo iperereza rizarangira ryari, yavuze ko rikomeje gukorwa kandi ko mu gihe rikiri gukorwa ritabuza izindi gahunda gukomeza nko kuba hakorwa imihango yo kumushyingura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *