Rayon Sports: Perezida n’umuvugizi, batumijwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports, na Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi w’ikipe ya rayon Sports, bahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA kugira ngo kababaze amagambo bagiye bavuga mu minsi ishize bibasira abayobozi b’iri shyirahamwe.

Nkuko Funclub ibitangaza, FERWAFA yoherereje aba bombi ubutumwa ibasaba kwitaba kuwa Kane w’iki cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2020, bagasobanura ibyerekeranye n’imyitwarire bagaragaje, igihe Rayon Sports ititabiraga irushanwa ry’Ubutwari rya 2020.

Kuwa 08 Gashyantare ubwo FERWAFA yatangazaga ko ifatiye Rayon Sports ibihano bikomeye kubera ko yanze gukina igikombe cy’ubutwari,Perezida wa Rayon Sports yakoresheje imvugo ikarishye anenga cyane iri shyirahamwe ko rifite imiyoborere mibi ndetse n’akarengane.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta crédibilité ugifitiwe,,”

Nyuma y’aho gato yahise afata inkuru yigeze gukorwa na IGIHE aho umudepite witwa Mukayuhi yabazaga uwahoze ari minisitiri wa siporo n’umuco, Hon.Uwacu Julienne igihe ati “Ikintu kitwa FERWAFA kizatungana ryari?”.

Yahise yongeraho amagambo agira ati “Hon. Humura ibyo wavugaga twe tubana nabyo kdi igihe kirageze ngo tuvuge OYA ku mikorere mibi, OYA ku Karengane, OYA ku buyobozi bubi bwa FERWAFA”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, na we yahamagajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kubera ikiganiro yahaye itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu gikombe cy’Ubutwari, aho yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Icyo gihe yagize ati ” FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona…comite executive (komite nyobozi), umunyamabanga wayo Regis…”

Uyu muvugizi wa Rayon Sports ashobora guhanwa azira ko yavuze aya magambo asa nkaho avugira abanyamuryango bose ba FERWAFA ntawamutumye.

Bivugwa ko ibyaha byo gutuka ubuyobozi bwa FERWAFA nibibahama bashobora guhanishwa igihano gito cy’amezi atandatu batagaragara mu buyobozi bw’ikipe , ahubwo ari abafana usanzwe.

Kuwa 07 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yafatiye Rayon Sports ibihano birimo kutazitabira imikino y’irushanwa ry’Intwari umwaka utaha wa 2021 mu gihe yaramuka isoje umwaka w’imikino wa 2019-2020 mu myanya 4 ya mbere.

Rayon Sports yabujijwe gutegura no kwitabira imikino ya gicuti yaba iy’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu mu gihe kingana n’amezi 12. Rayon Sports kandi ikaba yaraciwe ibihumbi 300 by’ihazabu.

Nyuma yo kujuririra ibi bihano,akanama k’ubujurire kafashe umwanzuro wo kugumishaho Amande y’ibihumbi 300 FRW, Kudategura imikino ya Gicuti mu Rwanda mu gihe cy’umwaka no kudategura imikino ya gicuti hanze bikurwaho.Kutitabira amarushanwa y’ubutwari nabyo byakuweho.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *