Raporo y’ubugenzuzi yagaragaje akajagari mu mari n’imiyoborere ya CAF

Ubugenzuzi bwakozwe ku miyoborere y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) bwagaragaje ko iri mu kajagari, haba mu micungire y’imari ndetse no mu miyoborere yayo.

Ubugenzuzi bwakozwe n’ikigo Price water house Cooper cyo mu Bwongereza bugaragaza uko uburyo umutungo wa CAF ucunzwe “butari ubwo kwizerwa”. Ubwo bugenzuzi bwagaraje ko harimo nka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika afite gihamya nto cyangwa nta gihamya na busa z’icyo zakoreshejwe.

Ahmad ari ku buyobozi bwa CAF guhera mu kwezi kwa gatatu mu 2017

Ahantu hamwe abakoze ubwo bugenzuzi batanga inama ko hakorwaho irindi perereza ni “uruhare” rwa Perezida wa CAF Ahmad n’uwo bakorana bya hafi umufasha mu kazi witwa Loic Gerand.

Intego y’iryo perereza ryisumbuyeho ikaba ari ukureba ku masezerano bagiranye na kompanyi yo mu Bufaransa ya Tactical Steel  ikora ibikoresho byifashishwa mu mikino, bikaba bivugwa ibijyanye n’ayo masezerano yayo na CAF “biteye amakenga cyane”. Ahmad asanzwe yarahakanye yivuye inyuma ko nta kintu kibi yakoze ku bijyanye n’iyi dosiye.

Ubwo bugenzuzi bwagowe cyane n’imikorere ya CAF yo kuriha mu buryo bwo mu ntoki (cash) byinshi mu biyisaba gusohora amafaranga bwanatanze inama yuko muri CAF hakorwa amavugurura.

Ku cyicaro cya CAF i Cairo mu Misiri

Imiyoborere ya CAF ivugwa ko ishingiye cyane ku byemezo bifatwa n’inama nyobozi, kandi iyo nama iterana inshuro enye ku mwaka, bityo rero bigatinza ifatwa ry’ibyemezo by’ingenzi no kubona amafaranga ku bayobozi bandi b’inzego za CAF yo gukoresha mu kazi kabo. Icyiyongera kuri ibyo, ubwo bugenzuzi buvuga ko nta mucyo uhari mu miyoborere ya CAF, bigatuma ibice bimwe byayo bibamo abakozi bacye cyane; ahandi na ho abahari bagakora akazi k’umurengera kandi muri rusange nta muhate bafite ku kazi.

Ubwo bugenzi bwo mu ibanga BBC dukesha iyi nkuru yaboneye kopi yayo, bwakozwe nka kimwe mu byemezo bitari byarigeze bibaho mbere byo kohereza umunyamabanga mukuru wa FIFA mu kuvugurura imiyoborere ya CAF.

Fatma Samoura, umunyamabanga mukuru wa FIFA, yarangije ako kazi mu ntangiriro y’uku kwezi kwa kabiri, ageza ibyo yagezeho ku bayobozi ba CAF. Abayobozi ba CAF bavuze ko bazakurikiza ibyo basabwa muri iyo raporo yakozwe n’urwego ruhuriweho na FIFA na CAF.

Muri ibyo harimo gukora bundi bushya inzego z’imiyoborere za CAF, gushyiraho manda kuri perezida wa CAF no ku bagize inama nyobozi ndetse no gushyiraho urwego rw’imyitwarire ikwiye.

Ariko niba abo bagize inama nyobozi biteguye kwemeza izo mpinduka zikomeye, ni ikibazo gihanzwe amaso mu nama yabo y’ejo ku wa gatanu.

Abo bayobozi bigenera imishahara yabo n’uduhimbazamusyi nkuko bikubiye muri ubwo bugenzuzi bunasaba ko ibyo bihinduka.

Itangazo CAF yasohoye mu ntangiriro y’iki cyumweru, yagize iti: “Imyaka irenga 30 y’ubuyobozi bwa CAF bugendera ku matwara ashaje kandi bw’abagabo bwateje ibibazo bikomeye ku nzego zose z’imikorere”. CAF izakomeza umuhate… mu gutuma tugera ku rwego rwo hejuru cyane rw’imikorere mpuzamahanga”.

Umunyamabanga mukuru wa FIFA Fatma Samoura (ibumoso) yafashije CAF mu gihe cy’amezi atandatu cyarangiye ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa kabiri mu 2020

Ubwo bugenzuzi bukakaye bugaragaza amasezerano anyuranye akeneye gukorwaho irindi perereza, aho Perezida Ahmad w’imyaka 60 y’amavuko ukomoka muri Madagascar ari umwe mu bo kwibandwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *