Prof.Laurent Nkusi wabaye Minisitiri imyaka 8 muri Guverinoma y’u Rwanda yapfuye

Prof. Laurent Nkusi wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 8, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali azize uburwayi.

Prof.Nkusi wavukiye mu karere ka Nyaruguru tariki 20 Werurwe 1950, yatabarutse ku myaka 70 y’amavuko azize uburwayi yari amaranye iminsi nkuko abo mu muryango we babitangaje.

Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga yavanye muri kaminuza yo mu Bufaransa mu bugeni na siyansi y’ubumenyamuntu.

Prof. Laurent Nkusi yashizemo umwuka mu masaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali aho yari arwariye nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije.

Prof. Laurent Nkusi yari umwarimu n’umushakashatsi w’inararibonye. Yigishije mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1976 kugeza muri 2000, aba umuyobozi mu mashami yayo atandukanye, ndetse aba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushakashatsi. Uyu yari akigisha nk’umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye, akigisha iyigandimi, isesenguranyandiko, iyigamuga n’iyigarutonde, ndetse n’amasomo ajyanye n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Prof. Nkusi wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’indimi n’ubumenyamuntu, yabaye Minisitiri muri Leta y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani. Uyu musaza kandi, kugeza mu mpera za 2019 ubwo yarangizaga manda ye, yari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yari ahagarariye Abarimu n’Abashakashatsi ba Kaminuza zigenga.

Prof. Laurent Nkusi yari azwiho kuba akunda gusoma cyane. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa 20 Gashyantare 2015, hakoreshejwe ikoranabuhanga maze harebwa abantu batiye ibitabo byinshi mu isomero rikuru ry’Igihugu kuva ryashingwa muri 2012, Hon Laurent Nkusi aba uwa mbere mu batiye ibitabo byinshi kuko kugeza icyo gihe yari amaze gutira ibigera kuri 92.

Dore Imirimo Prof. Laurent Nkusi yakoze muri Guverinoma y’u Rwanda:

1976 – 2000: Yabaye umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda.

1997 – 2000: Yayoboye ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho mu Rwanda

2000 – 2003: Yari minisitiri w’ubutaka, gutuza abantu n’ibidukikije

2003 – 2008: Yari minisitiri w’itangazamakuru

Nyuma yagiye kwigisha no mu myanya y’ubuyobozi muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

2011 – 2019: Yari umusenateri muri sena y’u Rwanda.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *