Polisi y’u Rwanda yarashe abasore 2 barimo umumotari bahita bapfa

Mu Mudugudu wa Nyamitobu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 Polisi iri mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yarashe abasore babiri bivugwa ko bashakaga kuyirwanya bahita bapfa.

Umwe muri aba basore barashwe na Polisi azwi ku mazina ya Nyiramana Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko, naho mugenzi we nawe akaba azwi ku mazina ya Nyandwi Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko nawe yarashwe ahita apfa.

Amakuru agera ku intyoza.com dukesha iyi nkuru ni ahamya ko mu gihe Polisi, DASSO hamwe n’inzego z’Ibanza barimo bagenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda Corona Virus, uyu uzwi ku mazina ya Nyiramana Jean Claude wari utwaye Moto nta Ngofero( Casque), yahuye na polisi ikamuhagarika akanga, akajya guhagarara ahandi hantu hafi y’aho hari Butiki.

Mu gihe yari ahagaze aho kuri Butiki, umwe mu ba Polisi yaje kuhamusanga amusaba ibyangombwa undi arabimwima, mu guterana amagambo ngo uyu wari utwaye Moto yasingiriye umupolisi amufata mu ijosi batangira kugundagurana ashaka kumwambura imbunda.

Mu kugundagurana, undi mupolisi yahageze, ngo arasa isasu rimwe hasi agira ngo uyu musore arekure umupolisi mugenzi we, abonye byanze niko ku murasa isasu mu gatuza ahita apfa.

Uwitwa Nyandwi wari hafi aho, ngo yabonye uyu mugenzi we arashwe aza ashaka kurwanya aba ba polisi nawe araraswa ahita apfa.

Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yabazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi iby’iyi nkuru y’abaturage barashwe, uyu Gitifu yamubwiye ngo ni abe aretse arimo kubazwa na RIB. Inzego zitandukanye umunyamakuru yabajije, wasangaga ntawe ushaka kugira icyo avuga kuri iri raswa ry’aba baturage, ahubwo buri wese yasaga n’ubihunga abandi bakagaragaza ko bakirimo kubikurikurana.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha mu Rwanda-RIB, Marie Michelle Umuhoza ubwo umunyamakuru yamubazaga iby’uru rupfu rw’abasore babiri barashwe na Polisi bagapfa, yamusubije ko agiye kubaza ari bumubwire.

Umwe mu baturage wari aho hafi yabwiye umunyamakuru ko yumvise amasasu atatu. Avuga ko yageze aho ibi byabereye akahasanga abapolisi, DASSO hamwe n’imirambo ibiri. Avuga ko intandaro yabyose ari aba basore bashatse kurwanya Polisi ikitabara.

CIP Twajamahoro Sylvestre, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo abazwa n’umunyamakuru kuri iri raswa ryaviriyemo aba basore urupfu, yavuze ko yabyumvise ariko ko akirimo kubikurikirana.

Mu gihe Leta ikomeje gukaza ingamba hagamijwe gukumira no kwirinda Corona Virus, abaturage mubyo basabwa harimo kuguma mu ngo iwabo. Mu ngamba kandi zafashwe kuri iyi ndwara itarabona umuti n’urukingo, harimo ko Abamotari batemerewe gutwara abagenzi, ko nta ngendo ziva mu karere ka mwe zijya mukandi, amasengesho y’amadini n’amatorero mu ruhame ntabwo yemewe, imipaka irafunze, utubari turafunze, Amasoko n’ahandi hose hatuma abantu bahura begeranye ntabwo hemewe, abantu barasabwa kwirinda batava mu ngo kandi bibuka kugira isuku bakaraba intoki.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

18 thoughts on “Polisi y’u Rwanda yarashe abasore 2 barimo umumotari bahita bapfa

  1. batabare abanyarwanda basigaye bapfa nkabacakara mubihe byakera nkuwo muntu yazize iki ko wumva nabo badashinzwe ibijyanye nibyangombwa bya moto mwibeshya mwababonye bagenda nyine murabarasa twagiye tubibona nahandi byakozwe nko mumujyaruguru nonese no muri iyi period kweri ntimwiha akabanga abanyarwanda dufite ubugome butazadushiramo nta muntu police irarasa ngo nibura yivuze akire barasa mucyico Imana izahanishe buri wese yica ibyo azakoresha nawe bizamugirirweho birababaje muri iyi vision

  2. Ark c nubujiji cg nukwihaga nyamara hakenewe urwego rwokwegera abaturage ubumuntu no kwiheba cg kwirambirwa birimo kwiyongera urwanya gute umuntu ufite imbunda ntayo ufite? ESE iyo usanze mugenzi wawe yishwe ujya kurwana ubona uri ibuye mwigishe abaturage ntanumuntu wemerewe kwegera cyane umuntu ufite imbunda

  3. Nonec ko mbona kuri moto hari Casque , NGO nta casque yariyambaye narumiwepe. Kubera ikise koko police yagiye ibarasa kukuguru,….hatari mukico

  4. Ibi nukubeshya Hari ikiba kihishe inyuma yipfu nkizi ese ntahandi bafite barasa Atari mukico nge Simba byumva pee kwica Ni nkagakondo yabanyarwanda da

  5. Ibinibiki c banyarwanda ibi bizashira ryari??nonese igihano kigezweho nukurasa mukuco gusa?.
    Oya birababaje
    Imana nitabare.
    Ariko ngirango ntigitaha I Rwanda pe.

  6. Eh! N’ubundi iyo utumviye abakuyobora wumvishwa n’iminsi. Abo rwababungagamo. Tureke kujenjeka kuri icyi cyorezo. Abarashwe baratubabaje ariko kandi bizize.

  7. KO bavugako nta casque se yarafite kandi nyibona kuri moto ukuri nukuhe?Imana itabare nahubundi ibintu byakomeye PE.

  8. None umuntu uparitse Moto yambara kasque gute? Ubwox kombona inkuru ituzuye imbere y’akabare nta Bantu baribahari? Dasso,abayobozi bo barihe ? Police rwose namwe mwisuzume turimurugamba rwo kurwanyacovid19 naho kurasa abantu simbashyigikiye pe! Ubundi ko yari yigendeye mwamwihoreye kuki mwamusanze aho yaragiye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *