Perezida Kagame yayoboye inama ya EAC, Nkurunziza na Magufuli ntibitabira

Perezida Paul  Kagame yagiranye inama na bagenzi be bayobora ibihugu bitandatu bigize Umuryango w’Africa y’i Burasirazuba barebera hamwe uko buri gihugu kiri kurwanya icyorezo covid-19, gusa babiri muri bo ntibayitabiriye.

Muri EAC ibihugu bitarapfusha umuntu azize covid-19 ni u Rwanda na Uganda.

Iyi nama yateranye  hifashishijwe ikoranabuhanga,  yitabiriwe na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Salva Kirr wa Sudani y’epfo.

Umuryango w’Africa y’i Burasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu aribyo: u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya na Sudani y’epfo.

Ikicaro gikuru cyawo kiba Arusha muri Tanzania.

Kugeza ubu bivugwa ko mu Rwanda nta muntu ucyandurira imbere mu gihugu ahubwo abagaragaraho ubwandu bwa covid-19 ni abaturuka mu bihugu bituranye na rwo, urugero ni Tanzania.

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli na mugenzi we w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ntibitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020.

Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bafashe imyanzuro igera kuri 13 ahanini yagarukaga ku kureba uko ibihugu bigize EAC byakwitwara muri ibi bihe hari icyorezo cya Coronavirus mu Karere.

Harebwe ahanini ku buryo bwo kubahiriza uburyo bumwe muri EAC ku bijyanye n’ubucuruzi, ubwikorezi no mu by’ubuzima, hasangirwa amakuru ya ngombwa. Abakuru b’ibihugu kandi bemeranyije ko inama nk’iyi izajya iba mu gihe runaka kugira ngo bakomeze barebere hamwe ingamba zihuriweho bakomeza

Abakuru b’ibibihugu bari muri iyi nama kandi bashimiye Perezida Kagame wayiyoboye kuba yarateguye kandi ngo “ Yagenze neza.”

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitari muri iyi nama ni Tanzania n’Uburundi, gusa nta mpamvu yavuzwe yaba yatumye abakuru b’ibi bihugu ari bo Magufuli na Nkurunziza batabonetse.

Ni ingingo yo kwibazwaho cyane ko ibyemezo bifatwa bireba ibihugu binyamuryango byose bya EAC ariko ugasanga bimwe ababitegeka ntibahari, yewe ntibanahagagrariwe.

Mu minsi ishize, abatwara amakamyo manini bo muri Tanzania barigaragambije bamagana ingamba u Rwanda rwari rwashyizeho z’uko bazajya baha amakamyo bagenzi babo b’u Rwanda, ariko ntibinjire mu Rwanda.

Icyo gihe, ahitwa Benako hafi n’umupaka wa Rusumo, barigaragambije bamagana aya mabwiriza. Abashoferi bavuye muri Tanzania bigaragambije bamagana Kenya ngo irabapima Coronavirus ku Mupaka wa Namanga. Ibi bibazo n’ibindi byagatumye Tanzania na yo ibitekerezo byayo ku bucuruzi n’ubwikorezi bwambukiranya imipaka bitangwa gusa ntiyabonetse.

Kuva mu 2015, uguhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza byapfuba mu Burundi, uyu muyobozi ari mu nama ya EAC muri Tanzania, nta nama y’uyu muryango aritabira yewe no kujya hanze y’igihugu ntakibikora.

Nkurunziza birumvikana ko iki gihe ahugiye muri rwinshi mu myiteguro y’amatora aho ishyaka abarizwamo ari ryo CNDD-FDD rihanganye n’andi ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko u Burundi bwakabaye buhagararirwa kuko ibyaganiriweho muri iyi nama, bireba iki gihugu.

Tanzania n’Uburundi hari ibyemezo bimwe na bimwe bya EAC bagiye banga, nko kuba umuturage uvuye mu gihugu kinyamuryango cya EAC yakoresha indangamuntu akinjira mu bindi bihugu. Ibi bihugu byombi bigaragaza indi myumvire ishobora kuba idahuriweho n’abandi banyamurayngo ba EAC.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *