Papa yaransambanyije antera inda kandi yambujije kubivuga! Ubu mbigenze nte koko?

Umukunzi wa Umusomyi.com, yatwandikiye adusaba ko binyuze kuri uru rubuga rwacu, twamufasha tukamuhuza namwe abakunzi bacu, mukamugira inama ku kibazo kitamworoheye yahuye na cyo.

Nk’uko twabikomojeho rero, umukunzi wa Umusomyi.com utashatse ko tumuvuga amazina, yadusabye ubufasha kimwe n’uko nawe wabikora bitewe n’ikibazo ufite ukaba wumva wagirwaho inama zitandukanye ukabasha kugifatira umwanzuro.

Uyu mwana w’umukobwa afite imyaka 20, yatwandikiye agira ati:

“Mbanje kubasuhuza cyane kandi mugire amahoro Imana ibarinde ikibi. Sinshaka ko mumvuga amazina, ariko ikibazo mfite nifuje kukibasangiza ngo mumfashe kugisha inama abakunzi banyu bafite umutima wo kuba bangira inama kuko nabuze icyo nakora.

Ubu, ndatwite, ariko inda ntwite ni papa umbyara wayinteye ubwo mama n’abandi bavandimwe banjye bari bagiye guhinga. Papa yansambanyije ambwira ko ari ibintu biba bigomba kubaho kuri buri mukobwa, ngo kugirango imyaku imuvemo azabashe gushaka.

Uwo munsi tubikora yanyihanangirije ambwira ko ntagomba kuzagira n’umwe mbibwira, nanjye ndabyemera, ariko aho bigeze byandenze kuko simperuka imihango nta kabuza ubu ndatwite kandi na mama sindabimubwira. Ubu se ko nta n’undi muhungu ndaryamana na we, mbigirente koko? Mbibwire mama se? cyangwa mbanze mbibwire papa?

Mumbabarire mumfashe, mumbwire uko nabigenza. Muarkoze.

ANDIKA INAMA UMUGIRIYE HASI AHTANGIRWA IBITEKEREZO

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *