Padiri Gakuba wari warakatiwe gufugwa burundu, yapfiriye muri gereza ya Mpanga

Padiri Gakuba Déogratias wari uzwi nka Tuyisenge yapfuye kuri wa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi, akaba yari umwe mu bihayimana bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu.

Ku wa 6 Ukuboza 2008 ni bwo Inkiko Gacaca zahamije Padiri Gakuba ibyaha bya Jenoside, akatirwa igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Ndera.

Gakuba yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ndera mu gihe cya Jenoside. Uyu mupadiri yashinjwe kubiba urwango, guhohotera Abatutsi no kwica uwitwa Jeanne Françoise Kamikazi wari wahungiye muri Paruwasi ya Ndera.

Mu kwiregura kwe, yahakanaga ibyaha byose ashinjwa, agashimangira ko yigisha urukundo aho kwigisha urwango.

Umwe mu bayobozi bo muri Kiliziya Gatolika wari uhari ubwo uyu mupadiri yakatirwaga, yavuze ko yigeze kujyanwa mu bitaro afite uburwayi bwo mu mutwe ahagana mu 1973 ariko ko nyuma yaje gusezererwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, rivuga ko tariiki ya 07 Gicurasi 2020 ari bwo uyu mupadiri wapfuye afite imyaka 83 azasomerwa misa yo kumushyingura.

Padiri Gakuba yavutse mu 1937, ni mwene Gahutu na Mukamusoni b’i Ruli-Musasa mu Karere ka Gakenke. Yafunzwe kuwa 5 Kanama 2008. Yaguye muri gereza ya Nyanza iri i Mpanga.

Nsengumuremyi Athanase ukomoka mu yahoze ari Komine Ngenda, mu Karere ka Bugesera k’ubu, ni umwe mu bigeze kuvuga ku buryo Padiri Gakuba yabibaga urwango agamije ko abatutsi bangwa.

Nsengumuremyi yigeze kuvuga ko mu 1983 ari bwo yari arangije amashuri abanza aho yarangiriraga mu wa munani, aza gutsinda ikizamini cy’Iseminari nto riko ntiyemererwa kuyiga.

Padiri Gakuba ngo ni we wamubujije kwiga amuziza ko ari Umututsi. Ati “Yatangiye ambaza ababyeyi, abo tuvukana ni ukuvuga abahungu n’abakobwa ndetse n’abandi ba hafi mu muryango, agasoreza ku bwoko. Yageze rero ku bwoko ambajije nti ni ‘Tutsi’, cyane ko yambazaga mu Gifaransa. Padiri yahise arakara cyane, ati nari narangije kwandika ‘Hutu’ none utumye nsiba, arantonganya cyane”.

Yakomeje agira ati “Twaragiye maze Padiri atangaza ko natsinze hamwe n’abo bana babiri, ariko yongeraho ngo icyakora wowe Athanase ntabwo uzajyayo (mu iseminari) ntiwabishobora uri Umututsi, wihangane. Nahise numva meze nk’ukubiswe inyundo mu mutwe, nitura hasi. Padiri yabonye ko nababaye arambwira ati ihangane uzasibire uzongera ukore umwaka utaha”.

Ngo agarutse gukora ikizamini, Padiri Gakuba yaramwirukanye bituma kuva uwo mwaka mu 1984, atarongeye gusubira mu Kiliziya na rimwe.

Padiri Gakuba kandi agarukwaho mu buhamya bwa Murebwayire Josephine, aho yamutoteje kugeza ubwo mu nyigisho ya Misa ari we yigishagaho.

Murebwayire ati “Ubwo Padiri Gakuba akimenya ko umugabo wanjye yafunzwe yatangiye kuntoteza ku buryo yateshwaga gusoma Misa neza, agasoma Ivanjiri akaba ari njye yigishaho.”

Padiri Gakuba wasomaga Misa i Ndera, mu kwigisha yatangaga ingero z’ibyitso kuri Murebwayire ashingiye ku kuba umugabo we yari afunzwe.

Ati “Niba hari uwamubwiraga ko ndi buze gusenga simbizi! Yapfaga kubona ninjiye mu kiliziya agasubira kwambara imyenda ya Misa..Ntabwo yashoboraga kwigisha icyasomwe atarahamagara Yozafina [Josephine]”

Ati “Niko Yozafi [Ahamagarwa na Padiri Gakuba], harya umugabo wawe ngo arafunze ra? Nkareba hasi. ‘Ndakubaza, harya ngo ni Inyenzi? Ngo ni Inkotanyi?’ Ngahaguruka, nti ‘Niko bamwise Padi.’ Ati ‘Ahaaa, Bakirisitu bavandimwe, ntimugire ngo inyenzi ziri kure.”

Murebwayire yatahaga yababaye ariko yibwira ko bitazongera, ku kindi cyumweru nabwo bikaba uko kugeza ubwo abakirisitu bamugira inama yo kutazagaruka ariko yanga gutatira Kiliziya yabatirijwemo.

Padiri Gakuba yaje kwerurira uwari umukuriye, Padiri Havugimana André, ko adakunda Inyenzi ariko amubwira ko niba atazishaka azigendera.

src igihe

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *