OMS yashimangiye ko Coronavirus itazacika burundu, ahubwo ko ishobora kuba nka SIDA

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko bishoboka ko Coronavirus itazacika vuba ndetse ko nubwo urukingo rwayo rwaboneka, kuyirwanya bisaba imbaraga nyinshi cyane.

Dr Mike Ryan, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi muri OMS, yavuze ibi atanga umuburo ku bantu bagerageza kugenekereza nibura igihe iki cyorezo kizaba kidahangayikishije isi.

Abantu bagera hafi ku bihumbi 300 ku Isi nibo bamaze kwicwa na COVID-19 mu gihe abarenga miliyoni 4.3 bo bamaze kwandura.

Ati “Iyi Virus ishobora kuba kimwe n’izindi zibana n’abantu mu muryango, iyi virus ishobora kutagenda.” Atanga urugero kuri Virus itera SIDA, akavuga ko itigeze igenda burundu ahubwo ko abantu bize uburyo bwo kubana nayo.

OMS yatangaje ko iki cyorezo cyagize ingaruka nyinshi ku bantu kugera no ku buzima bwo mu mutwe cyane ku bihugu bidafite ishoramari rikomeye mu bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *