Rwanda: Gerard Mbabazi wabitswe ari muzima yagize icyo asaba RIB

Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo hirya no hino ku mbuga nkorangambaga hakwirakwiye ubutumwa bw’ibihuha bubika Gerard Mbabazi, umunyamakuru wa Magic FM, bwavugaga ko yagonzwe n’ikamyo agahita apfa.

Umuntu watangaje urupfu rwe yabinyujije kuri Facebook aho yavuze ko yakoze impanuka yerekeza i Kamonyi aho yogonzwe n’ikamyo maze ngo ahita yitaba Imana.

Yagize ati“RIP kuri Gerard Mbabazi wa Magic FM, ubwo yajyaga Kamonyi ikamyo iramugonze agera kwa muganga ashizemo umwuka, nta kundi ni yo si turimo.”

 

Nyuma yo kutabyitaho, ibi Gerard Mbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yaje kubihakana ahumuriza abanyarwanda n’abakunzi be ko akiri muzima kandi nta kibazo afite, ndetse ko RIB ikwiye gukurikirana abantu baba batanze amakuru nk’ayo.

Gerard Mbabazi yagize ati “Aya makuru nari nayirengagije ariko nyuma y’uko hari abo yagizeho ingaruka mfashe umwanzuro wo kuyanyomoza… Ndiho ndi muzima… abakora ibintu nk’ibi RIB na bo ijye ibakurikirana! Murakoze.”

Uyu ni umwaka wa 12 Gerard Mbabazi ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu, yanakoze kandi mu itangazamakuru ryandika.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *