Nyuma yo kubyarana na El Poeta, P-Fla yabyaye umwana wa kabiri

Umuraperi w’umunyarwanda, P-Fla yatangaje ko yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri w’umukobwa nyuma y’uko yatandukanye na El Poeta bakundanaga bakanabyarana umwana w’umhungu.

Uyu muraperi yirinze kuvuga amazina ye n’uwo yamubyaranye na we.

Mu kiganiroyagiranye  na Yago TV, Hakizimana Murerwa Aman wamenyakanye nka P-Fla (Power First, Ladies After), yatangaje ko yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri w’umukobwa ariko yirinda gutangaza nyina w’umwana.

Uyu mwana wa P Fla akaba abaye umwana we wa kabiri, nyuma yuko afite undi wa mbere w’umuhungu witwa NTWALI ORTIS yabyaranye n’umuraperikazi bahoze bakundana ariwe El Poeta (wiyitaga Umubyeyi uhana) bakaza gutandukanye muri 2012 nyuma y’imyaka 3 bari bamaze bakundana.

El Poeta n’umwana yabyaranye na Pfla, bamwita Ntwali Ortis

Abajijwe niba uyu mwana wa kabiri yaba yaramubyaranye n’uwo babyaranye uwa mbere ari we Poeta, P Fla yasubije ko atariko bimeze, ko yamubyaranye n’undi ariko yirinda kugira byinshi abivugaho, yaba izina ry’umwana cyangwa nyina wuwo mwana. PFLA ati: “ Ibyo tubiveho mwana tubiveho”

P Fla nubwo amaze kuba papa w’abana babiri, ntiyakunze kuvugwa cyane mu rukundo n’abakobwa benshi ngo abe yarambana na bo. Uretse umuraperikazi El Poeta babyaranye umwana we wa mbere, ari na we babaye nk’abamaranye igihe, yongeye kuvugwa mu rukundo ku buryo bugaragara ubwo yakundana n’umukobwa witwa ALINE wari unamubereye Manager mu mwaka wa 2018 ariko na we nyuma y’igihe gito bakaza guhita batandukana.

Ibindi PFLA yatangaje harimo ko ibyo abantu babavugaho, we n’umuraperi Pilato, babita abana babi ko atari byo, ko bo bitonda kandi ko ibyabo byose babishyira hanze buri muntu wese akabimenya bityo nta bugome cyangwa ukundi guhemuka bagira.

Pfla yakomeje avuga ko kuri we abana babi bagakwiye gushakirwa muri ba bantu baturuka mu miryango ikomeye, baba mu mashato (inzu zihenze) bagenda mu madoka ahenze y’ibirahuri bya fime (bitabonerana) kubera ko ibyabo byose biba ari ibanga no kugira ngo umunyamakuru abagereho agire icyo ababaza bisaba inzira ndende ndetse no kwitonda kuko yanabizira.

Pfla ikindi yagarutseho ni ukuntu ngo yumvaga se umubyara yaragombaga kuba yaramwise Innocent (Umuntu uvuga ukuri) kubera ko yumva ari umunyakuru mubyo akora byose. Gusa yashimiye se kuba yaramwise izina AMAN (bisobanuye amahoro) kuko nabyo biri mu bimuranga.

Poeta wakundanyeho na Pfla baririmbana no mu itsinda rya Imperial Mafia Land nubwo Poeta yaje guhagarika umuziki nyuma.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *