Nyuma yo gupfusha umwana we w’ikinege, Juliana Kanyomozi aratwite

Inkuru dukesha xclusive.co.ug itangaza ko uyu muhanzikazi Juliana ufite imyaka y’amavuko 37 atwite inda ifite amezi 6 , nyuma yo gupfusha umwana we w’imfura wari n’ikinege. Nk’uko xclusive.co.ug ikomeza ibisobanura, kuba Juliana agiye kubyara, byemejwe n’umwe mu bafitanye na we (Juliana) isano ya hafi.
Uwahamije aya makuru yagize ati:”Yahoraga yifuza umwana cyane, ibyo ntangaje si ibanga Juliana aratwite byaramushimishije akurikiranwa n’abaganga buri munsi.”

Yakomeje kandi atangaza ko Juliana kugira ngo atwite byabanje kunanirana bisaba ko atanga amafaranga menshi kwa muganga ngo bakunde babimufashemo, ikindi ngo akora ibishoboka byose mu guhisha ko atwite yaba kwambara imyenda minini n’andi mayeri anyuranye.

Juliane ngo yaba imyifatire, ibikorwa n’aho yarakunze kugaragara byarahindutse by’umwihariko ngo amaze igihe yarahagaritse gukoresha cyane social media, uwamuteye inda ntiyatangajwe muri iyi nkuru.

Twabibutsa kandi ko, Umwana we w’imfura yitwaga Keron Kabugo yapfuye azize indwara y’Ubuhema (asthma).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *