Nyuma yo gufwatwa bangije igitsina cya mugenzi wabo bagafungwa, urubanza rwabo rwasubitswe

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasubitse urubanza ruregwamo abakobwa batanu n’umusore umwe, bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo kugeza ubwo bagerageje kumukata bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina bakoresheje urwembe.

Urubanza rwasubitswe kubera ko bamwe mu baregwa nta bunganizi mu mategeko bari bafite kandi kuburana wunganiwe akaba ari uburenganzira bw’ibanze bw’uregwa.

Abaregwa ni Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu.

Bivugwa ko abo uko ari batanu bashutse mugenzi wabo Uwimana Sandrine akajya kubasura, bakaza kumuhohotera bamushinja gutwara umusore w’umwe muri bo.

Urubanza rwatangiye ahagana saa yine n’iminota mike kuri uyu wa Kane, abaregwa basomerwa imyirondoro yabo mu rubanza rwabereye mu ruhame ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Uwimana yatangiye abazwa niba afite umwunganira mu mategeko ariko avuga ko ntawe afite, ko uwo bari bumvikanye yamubwiye ko azaboneka mu cyumweru gitaha.

Yavuze ko urubanza yari asanzwe aruzi ariko ngo umunyamategeko wa mbere yari yabonye ntibabashije kumvikana, naho uwa kabiri bemeranyije we ntiyabonetse. Umuhoza Tonny yavuze ko kimwe na Uwimana, umwunganizi mu mategeko ubunganira atabonetse.

Abanyamategeko ba Umulisa Gisele na Umuhoza Rosine, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu bo bari bitabiriye iburanisha.

Mukamana Sandrine wakorewe icyaha ntiyabashije kugera aho urubanza rwabereye icyakora umwunganizi we mu mategeko yavuze ko yavuye mu bitaro aho yari arwariye.

Ku ruhande rw’abaregwa, basabye ko urukiko rwaha umwanya abadafite ababunganira bakabanza bakababona, bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uwunganira Uwimana wakorewe icyaha mu kindi kirego gisaba indishyi z’akababaro, yavuze ko abaregwa bamaze igihe bazi urubanza bityo kuba nta bunganizi bafite byaba ari ukwigiza nkana. Yasabye urukiko ko rwafata icyemezo cyo kuburanisha urubanza.

Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko kuba nta bunganizi bafite ari ugushaka gutinza urubanza kuko kuva mu bushinjacyaha babajijwe bunganiwe, bakibaza uburyo bihinduka ku munota wa nyuma.

Abanyamategeko bunganira bamwe mu baregwa bavuze ko nk’uko amategeko abiteganya, kuba baburana bunganiwe ari uburenganzira bwabo, basaba urukiko ko rwabaha umwanya abatunganiwe na bo bakabanza bakabona ababunganira.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwafashe umwanzuro wo guha amahirwe ababurana yo gushaka abunganizi bityo urubanza rwimurirwa kuwa Mbere tariki 9 Werurwe 2020 saa mbili za mu gitondo.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *