Nyuma y’igihe gito atandukanye n’umugore we, Bably yambitse undi mukobwa impeta

Umuraperi Bably, yambitse impeta umukobwa witwa Umumararungu Huguette, nyuma y’igihe gito atandukanye n’umugore we bari barasezeranye.

Mu 2017 ni bwo Bably yakoze ubukwe n’umufasha we wa mbere witwa Bukuru Husna. Uyu muraperi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu minsi ishize, yambitse impeta undi mukobwa amusaba ko barushinga.

Mu 2017 ni bwo Bably yakoze ubukwe n’umufasha we wa mbere witwa Bukuru Husna

Amakuru yo kwambika impeta uyu mukobwa witwa Umumararungu Huguette, twayahamirijwe n’inshuti ya hafi y’aba watubwiye ko bamaze igihe bakundana dore ko banakuranye.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati:”Ni abantu bakuranye kuva na mbere, yari yaratandukanye n’umwe bashakanye. Ageze muri Suède ahura n’uwo bakundanye cyera none byarangiye amwambitse impeta.”

Bably muri iyi minsi uri kuba muri Suède niho yahuriye na Umumararungu bamaze kwemeranya kubana.

Nkuko amakuru ava mu nshuti z’aba bombi abihamya ngo ubukwe bwa Bably buteganyijwe muri uyu mwaka wa 2020.

Uyu muraperi kuri ubu usa naho yabaye ashyize ku ruhande ibya muzika, hari amakuru avuga ko ari gukorana album na Lick Lick wanamukoreraga mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *