Nyaruguru: Umukobwa,24, yatawe muri yombi azira gutema nyina umubyara

RIB yataye muri yombi Uwimana Jeanne, umukobwa w’imyaka 24, utuye mu mudugudu wa Nyarwumba, mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, ukekwaho gutema nyina umubyara

Uyu Uwimana Jeanne afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kibeho, akaba rero akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye nyina umubyara, Uwizeyimana Drocelle, w’imyaka 58, hafi yo kumwica. Akaba yivigiyeko ngo yumvise ijwi rimubwira ngo namwice ahita abikora.

Nk’uko umuyobozi w’umudugudu wa Nyarwumba, Mucumbitsi Jean abivuga, uyu mukobwa yatemye nyina kuwa 9 Gicurasi ubwo yavaga mu murima aho yari guhinga agasubira mu rugo iwabo agasanga nyina araryame, akabanza akamukubita isuka mu mutwe, agakurikizaho kumutema n’umupanga kugeza ubwo abaturage batabaye, umukecuru yenda gupfa.

Umukuru w’uudugudu avuga ko basanze umukecuru avirirana amaraso umubiri wose, yambaye akajipo k’imbere konyine (sujipe), hejuru mu gituza ntacyo yambaye. Bisobanuye ko yamusanze mu buriri.

Mukecuru yahise ajyanwa mu Bitaro by’akarere . Na ho umukobwa arafatwa arafungwa. Kuwa 11 mu gitondo, amakuru yasakaye mu kagari ko uwo mukecuru yitabye Imana. Amakuru avuga ko uyu mukecuru akiri mu bitaro bya Munini aho bivugwa ko ari kwitabwaho.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemeje ifungwa rya Jeanne Uwimana. Yagize ati “ Uwimana Jeanne akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake. Afungiye kuri RIB, station ya Kibeho. Icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018.”
Nk’uko abaturanyi babivuga ngo nta makimbirane yabaga muri uwo muryango ku buryo buzwi.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *