Nyamagabe: Umwarimukazi wa GS Saint Kizito bamusanze mu cyumba yiyahuye

Irikujije Christine w’imyaka 26, umwarimukazi wigishaga ku kigo cy’amashuri cya GS Saint Kizito, yasanzwe mu cyumba yiyahuye akoresheje igitenge cye.

Uyu mwarimukazi ukomoka mu kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18/02/2020, ahagana saa mbiri nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Uyu mwarimukazi w’imyaka 25 yashakanye n’uwitwa Rukundo Bernard w’imyaka 39 wari umumotari ndetse ngo bari bafitanye umwana umwe.

Amakuru aravuga ko nyakwigendera Irikujije yahuye n’abatubuzi kuri uyu wa Mbere bamujyana I Huye baramwambura, umugabo ajya kumuzana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zahurujwe n’abaturage zibwirwa ko uyu mwarimukazi yiyahuye, zigezeyo zisanga ariko byagenze.

Biravugwa ko mbere yo kwiyahura, nyakwigendera Irikujije yandikiye umugabo we ibaruwa yasakajwe hose amusezeraho ndetse amusaba imbabazi ku kuba amusigiye umwana.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yemeje aya amakuru avuga ko umurambo wa Nyakwindera wajyanywe ku bitaro bya Kigeme.CIP Twajamahoro avuga ko umubare w’amafaranga uyu mwarimukazi yatwawe n’abatubuzi utaramenyekana.

Iyi ni ibaruwa Nyakwigendera yasize yandikiye umugabo we, mbere y’uko yiyambura ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *