Nutereta umukobwa, uzibuke gukora ibi bintu mu gihe muri kumwe maze wirebere

Ngibi ibintu 5 by’ingenzi simusiga wabwira umukobwa mukundana mu gihe muri kumwe muganira, bigatuma agukunda byimazeyo ndetse akakwiyumvamo bidasanzwe.

Tugarutse tukwifuriza kugubwa neza no kugira urukundo rwiza rutera imbere kandi ruzira uburyarya wowe mukunzi wa UMUSOMYI.COM, kuko tudahwema kukurebera no kukugezaho ibyakugirira umumaro.

Niba rero uri umusore cyangwa ukaba uri umugabo wubatse, ni byiza ko mu gihe uganira n’umukunzi wawe/umugore wawe umubwira amagambo meza kandi amwubaka kugirango urukundo/umubano wanyu urusheho kugenda neza bityo mugakomeza kwibanira mu munyenga w’ibihe byose.

Mugihe uru kuganira n’umukunzi/umugore wawe muri ahantu mutuje, mwegere umufate ku rutugu cyangwa umufate mu kiganza maze umubwire (ushobora kumubwira rimwe muri aya magambo) uti:

  • Nakwigiyeho byinshi mukundwa

Abagore n’abakobwa barabikunda cyane iyo abagabo babashimiye ku bwenge bwabo kuko birabababaza cyane iyo icyo mwibonera ari ubwiza bw’inyuma gusa. Aba ashaka no kuzana ibitekerezo byubaka kandi iyo umweretse ko hari icyo byakwigishije kuko wabyitayeho kandi ukabyiga neza bikakugirira akamaro biramunezeza kumva ubimubwira.

  • Uri Inshuti nziza/Umugore mwiza

Erega musore/mugabo, umukobwa mukundana/umugore wawe ntashaka kuba umukunzi wawe gusa, ahubwo anashaka kukubera inshuti magara kandi kumubwira ko ari inshuti nziza/umugore mwiza biramunezeza. Nagira ibyo agufasha gukora, uzakoreshe aka kajambo n’ubwo yaba yagufashije akantu gato.

  • Uri Umwamikazi wanjye

Kuri bamwe iki cyakumvikana nk’umutoma, ariko si ko biri ahubwo buri mugore aba yumva ashaka kuba umutima w’umugabo we, kumubwira ko ari umwamikazi wawe bituma yumva agaciro karenze umuha kandi akumva ko ariwe mugore gusa witayeho. Ibi bizamunezereza umutima mu buryo budasanzwe.

  • Ufite amaso/amenyo/umusatsi/iminwa,..byiza

Mwa basore mwe, ntituri kureba ku mitoma hano ahubwo turi kurasa ku ntego ugendeye ku cyo ukunda kuri we. Utazamubwira ko umusatsi we ari mwiza kandi asutse. Utazamubwira ikintu gihabanye n’ukuri kuko wabisomye muri iyi nkuru uyobowe n’amarangamutima gusa. Niba ukunda amaso ye, umusatsi we, intoki ze, uko aseka,…bimubwire kuko bituma abona ko ujya umwitaho kuba warabibonye.

  • Uhora usa neza/ Uhora uri mwiza

Wari wabona umukobwa ari kwambara? Ni ukuri kose abakobwa barushywa cyane no guhitamo umwenda wo kwambara. Iyo umubwiye ko asa neza mu myambaro yambaye bituma yumva ko cya gihe cyose yafashe ahitamo ibyo kwambara atagipfushije ubusa, cyane cyane iyo mugiye kujya ahantu muri kumwe. Biramunezeza cyane kubimubwira ko asa neza.

Bamwe mu basore/bagabo bagakwiye kumenya amagambo bakwiye kubwira abakunzi/abagore babo amagambo meza atuma bakomeza gushimangira urukundo rwabo. Igitsina gore gikunze cyane gushimishwa n’amagambo aryohereye babwirwa n’abakunzi babo ku bijyanye nuko bababona ndetse n’uko bitwara iyo bari kumwe n’abakunzi babo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *