Ntibisanzwe! Umukobwa yasambanye n’umuhungu burinda bucya, ahita aba umukecuru rukukuri

Inkuru y’umukobwa wasuye umuhungu bakaryamana mu gitondo akibyuka umubiri utangira kwikunjakunja nk’uw’umukecuru rukukuri, ikomeje kubica hirya no hino ku mbuga zitandukanye.

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Face of Malawi abivuga, ibi byabereye mu gace ka Badagry mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria.

Uyu muhungu wamenyekanye ku  izina rya Solution, yahise atabwa muri yombi nyuma y’uko uwo mu kobwa yari yazanye mu rugo rwe bakararana, mu gitondo babyutse agatangira kugaragaza ibimenyetso by’ibisazi (uburwayi bwo mu mutwe) ari na ko ahinduka nk’umukecuru.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko byatangiye umukobwa akweduka ibice byose bigize umubiri we birimo amaguru, amaboko, ijosi ndetse n’ibindi byose ari na ko byikunjakunja ahinduka nk’umukecuru rukukuri.

Muri icyo gihe yarasakuzaga cyane ahamagara mu izina uwo muhungu (Solution) bararanye, ako kanya polisi yahise ihagera bafata Solution bamujyana kuri sitasiyo ya polisi kwisobanura ku byabaye, ariko abantu bakaba bakomeje kujujura bavuga ko wasanga byarakozwe n’umukobwa waba asanzwe akundana na Solution, mu rwego rwo kumwihanangiriza kurarana indaya amuca inyuma.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *