Nta n’umwe utuje! Coronavirus imaze guhitana abasaga 1 381 na aho 63 932 bamaze kuyandura

Indwara ya Coronavirus ikomeje kwigaragaza muri iyi minsi nk’icyorezo gikaze cyane kandi gihangayiklishije isi yose kuko magingo aya nta muti nta n’urukingo irabonerwa keretse ubufasha bw’ibanze buri guhabwa abantu bayanduye kugirango umubiri ube wabasha gukomeza guhangana na yo.

Ni na yo mpamvu rero imibare y’abahitanwa na yo igenda yikuba umunsi ku wundi ari na ko kandi n’abayandura biyongera.

Muri rusange rero uko iki cyorezo gihagaze, bikomeje guhangayikisha abatari bake, harimo abataryama bashakisha ahava umuti wo guhangana na cyo ngo barebe ko cyavurwa kikavaho burundu.

Kuri ubu imibare mishya igaragaza ko abamaze kwandura Coronavirus mu Bushinwa ari 63 932, mu gihe abamaze guhitanwa na yo ari 1 381 baguye mu Bushinwa na babiri baguye hanze yabwo.

Iyi ndwara yibasiye u Bushinwa ifata imyanya y’ubuhumekero igateza umusonga, yatumye ingendo zigana muri iki gihugu ndetse n’iz’imbere mu gihugu zihagarikwa, mu gihe inzego zinyuranye zikomeje gukora ibishoboka mu guhangana na yo.

Imibare yerekana ko abamaze gukira iyi ndwara bagasezererwa mu bitaro ari 6723. Gusa inzego z’ubuzima zikomeje kuburira abantu bamaze gukira iyo ndwara ko hariho ibyago ko bakongera kwandura.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, kuri uyu wa Kane ryatangaje ko Coronavirus itari kwiyongera cyane hanze y’u Bushinwa nubwo ikomeje kubwisabasira, bigaragaza ko ingamba zafashwe zirimo gutanga umusaruro.

Ahugarijwe cyane ni mu Buyapani ahaheruka kugaragara bwandu bushya 44, ku buryo abamaze kwandura ari 218. Kugeza ubu uburwayi bwa Coronavirus hanze y’u Bushinwa bumaze kugaragara mu bihugu 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *