Nsengiyumva IGISUPUSUPU yateye utwatsi abamushinja kurongora undi mugore i Kigali?

Umuhanzi w’umunyarwanda, Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yabajijwe amakuru y’undi mu gore bivugwa ko yacyuye Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ayahakana yivuye inyuma ko mu buzima bwe afite umugore umwe gusa akunda cyane ndetse adashobora guhemukira.

Ibi byashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yatumiwe mu kiganiro CelebzMagazine kuri Flash TV.

Amurika indirimbo ye nshya yitwa “ISUBIREHO”yatunguwe n’umufana we wahamagaye amubaza amakuru y’undi mugore yacyuye ahazwi nka Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Nsengiyumva yagaragaje ko yatunguwe n’aya makuru,yishima mu mutwe abanza kubitekerezaho arangije arabihakana. Ati”Reka reka barabeshya pe!!Njyewe nta mugore mfite Kacyiru.Umugore wanjye yitwa Musabyimana Hariette mbarizwa mu karere ka Gatsibo na we nimumubaza rwose arabizi ko iyo nsoje akazi i Kigali mpita nerekeza mu rugo. Ibyo rero ni ibihuha iby’ifoto…, iyo utambutse baragufotora bakagupyatura,ubwo rero sinzi iyo biturutse.”

Ni kenshi amakuru nk’aya avugwa ku bahaanzi bakayahakana ariko bikarangira bibaye mpamo ndetse bamwe bakajyanwa mu nkiko.

KANDA HANO UREBE ISUBUREHO YA NSENGIYUMVA FRANCOIS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *