Nsengiyumva IGISUPUSUPU mu isura nshya! ‘Ikibuno arakinyonga’ indirimbo ye nshya igiye gusohoka

Nyuma y’iminsi atumvikana dore ko atari aherutse gusohora indirimbo, umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yateguje abantu ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Isubireho’.

Mu gace gato k’iyi ndirimbo kagiye hanze, byumvikana ko aba aririmba umukobwa witwa Mukamana amusaba kwisubiraho bitewe n’ibikorwa bye.

Agira ati:“Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura, ti ‘Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura, Mukamana arakinyonga, ikibuno arakinyonga.”

Alain Muku ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo izajya hanze vuba ariko na none ikazaza itunguranye(Surprise).

Nsengiyumva Francois cyangwa Igisupusupu wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Maria Jeanne’, ‘Icange Mukobwa’, ntiyaherukaga kumvikana mu itangazamakuru cyane ko nta n’indirimbo yaheruka gusohora, aheruka iyitwa ‘Umutesi’ yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.

UMVA HANO AGACE GATO K’INDIRIMBO ISUBUREHO YA Nsengiyumva Francois IGISUPUSUPU

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *