Elton John yananiwe kuririmba imbere y’abakunzi be kubera umusonga

Mu gahinda kenshi, Elton John, umusaza w’imyaka 72 y’amavuko yatangarije abakunzi be ko atashobora kubaririmbira kubera ikibazo cy’umusonga yari ahuye na cyo.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru ku itariki ya 15/02/2020, aho yari ari mu gitaramo cyaberaga muri  Nouvelle-Zélande.

Uyu munyamuziki w’imyaka 72 yabuze ijwi mu gihe yari ataramiye abakunzi be ku kibuga ca Auckland muri Nouvelle-Zélande ejo ku Cyumweru.

Ari imbere y’imbaga y’abakunzi be, yagize ati: “Ijwi riranyangiye kabisa. Sinshobora kuririmba. Reka ngende. Reka ngende! Ndababaye cyane”.

N’amarira menshi, yunama ku nanga ye azunguza umutwe agaragaza ko byanze burundu.

Elton John, umuririmbyi w’umwongereza yakomewe amashyi menshi umwanya muremure cyane, mbere y’uko agenda ashyigikiwe na bagenzi be, aho byamubayeho amaze kuririmba indirimbo 2 gusa ari zo “Candle in the Wind” na “All the Girls Love Alice” .

Mbere yo kuririmba, yari yabwiye abari aho ko bari bamupimye bagasanga arafite indwara y’umusonga udasanzwe.

Igitaramo cy’ejo ku Cyumweru kiri mu bitaramo byinshi asanzwe ategura iyo agendereye iki gihugu cya Nouvelle-Zélande.

Mu 2018, Elton John, yari yateguye gukora ibitaramo 300 mu gihe cy’imyaka itatu mbere y’uko ahagarika ibijyanye n’ibitaramo.

Uyu muririmbyi wakunzwe cyane, byari biteganyijwe kandi ko hari ibindi bitaramo ejo ku wa kabiri no ku wa kane azitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *