Niba wujuje ibi bintu ntukundwe, ntakabuza gukundwa si impano yawe, pfukama utabaze iyo mu Ijuru

Burya umuhungu iyo agiye gukunda umukobwa agira ibyo agenderaho bye byihariye ariko twabahitiyemo kubarebera ibintu abahungu benshi bahuriraho iyo bagiye guhitamo umukobwa bakundana ndetse ku buryo ari na byo bashingiraho bafata umwanzuro wo kubagira abagore kuko baba bahuje n’ibyifuzo byabo.

Mu by’ukuri rero, kugirango umuhungu/umugabo arebe umukobwa/umugore amubenguke, ni uko hari uko aba yumva amuguye cyangwa se amukoze ahantu(ku mutima). Ibyo rero biba bishingiye mbere na mbere k’uko amubonye, hanyuma indi myitwarire ye ikazaba iyo kubishimangira muri we cyangwa se akanamuzinukwa bitewe n’iyo myitwarire amusanganye.

Ngibi rero ibintu bikurura umusore/umugabo bigatuma yafata umwanzuro wo kurushinga:

  • Imiterere y’umugore/umukobwa

Aha ni ukuvuga isura ye yo mu maso, uburyo umubiri we uteye ndetse n’ingano ye. Iyi miterere ishobora gutuma umugabo yifuza umukobwa. Imiterere y’umubiri iyo ije yiyongerera ku mutima mwiza w’uwo mukobwa cyangwa se umugore, biba byiza kurushaho.

  • Inseko

Inseko nziza ni kimwe mu ntwaro abakobwa bifashisha kugirango bakurure abagabo babashe kubiyegereza. Umukobwa rero ufite inseko nziza biroroha gukurura umugabo ku rwego rwo hejuru.

  • Indoro

Indoro yonyine isobanura ibintu byinshi; iyo noneho igamije gukurura umuntu mudahuje igitsina biba birenze. Umukobwa ufite amaso meza bishobora gutuma umugabo ahita amukunda atanarebye indi miterere y’umubiri we.

  • Ijwi

Ijwi ry’umukobwa riri mu bintu bikurura abagabo cyangwa abasore ku buryo bworoshye. Iyo umukobwa afite ijwi ryoroshye avuga asa nk’ufite impuhwe cyagwa nk’uwenda kurira bikurura abagabo cyane kuburyo n’iyo batanye umugabo yumva yifuza kongera guhura nawe ngo yumve rya jwi rye.

  • Imisatsi y’umwimerere

Nk’uko na bibiliya ibivuga, ubwiza bw’umukobwa buba mu misatsi. Iyo rero umukobwa afite imisatsi miremire kandi y’umwimerere(Naturele), bishobora kumufasha gukurura abagabo ku buryo bworoshye.

  • Imyitwarire

Abagabo benshi ndetse n’abasore bakunda umukobwa ugira umutima mwiza; iyo umukobwa agira imyitwarire/umutima mwiza usanga akenshi akunda gusetsa abantu ndetse bakanamwishimira cyane. Mbese muri we nta munabi aba agira bityo bigatuma akurura abagabo kubera kubaganiriza neza nta gasuzuguro bikamufasha gukurura abagabo cyangwa abasore benshi.

  • Ubwigenge

Abagabo bose ndetse n’abasore bakunda umukobwa ushobora kwifatira ibyemezo ku buryo n’iyo yagisha inama undi muntu, amenya kuba yagira icyo akora nk’umwanzuro yafashe umwanya we ubwe akabitekerezaho kandi na none akaba ari umukobwa utakoreshwa icyo adashaka; ibi abagabo na basore barabikunda cyane.

  • Ubunyangamugayo no kugaragaza urukundo

Kugirango umugabo cyangwa umusore atangire gukurikira umukobwa ahanini abanza kureba ukuntu yitwara mu bandi, ukuntu yakira abaza abamugana ndetse n’uburyo amwereka urukundo nta kumubeshya.

  • Ubwenge

Abagabo ndetse n’abasore bakunda umukobwa ufite ubwenge kuko umukobwa iyo ari mwiza ariko mu mutwe ntakirimo usanga imbere y’umugabo cyangwa y’umusore usobanukiwe nta gaciro. Ariko iyo umukobwa afite ubwenge ndetse n’ubwiza biri kumwe usanga yafata abagabo cyangwa abasore ku buryo bworoshye.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *