Niba ushaka kumara icyumweru cyose useka, iyumvire uru rwenya wikandishe imbavu

Ese wowe watinyuka gusobanurira umwana ibitsina nu mazina yabyo? Cyangwa nawe waba nk’uyu mu mama? Umwana atamaje nyina mu bashyitsi kamubayeho?

Uyu ni Rwenya na none ugarutse kubaruhura mu mutwe, ndabizi abenshi muri mwe stress/umunaniro uba ari wose bitewe n’ubuzima tuabyemo, ariko ni ukujya twirengagiza rimwe na rimwe tukanaruhura ubwonko kugirango turusheho kuramba.

Umwana wo mu kigero cy’imyaka itatu -ine, aba araje yegera nyina aho yari ari gutekera mu gikoni, aba aramutangiye n’utubazo twinshi tudashira, ngira ngo namwe ibibazo by’abana murabizi niba mukunze kuba hamwe na bo, kandi muziko iyo umwana akubajije ikintu ntumusubize akenshi ararira.

Umwana ati:’Maaa?

Nyina ati:”Karame”

Umwana ati:” Ko numvise abandi bana twari turi gukina bavuga ngo umuntu agira ‘Imboro’, Imboro ni iyehe?

Nyina (Abanza kwibaza biramuyobera arumirwa ariko yigira inama yo kumubwira amubeshye) ati:” Mwana wanjye rero imboro ni iyi (Ubwo yahise amwereka akaboko).

Umwana ariyumviira, arongera ati:” Nonese igituba cyo ni ikihe mama, ko na byo numvaga babivuga?”

Nyina (Yongera kwibaza bimubera insobe, ariko aragerageza) ati: “Mwana wanjye igituba ni iki (Amwereka umunwa).

Nuko amasaka aba akize umuyaga, umumama na we ati nsimbutse irya none yibwira ko urugamba rurangiye.

Hashize iminsi 2, nuko wa mugore aba yiboneye abashyitsi baje bamugana. Mu gihe bari bari muri saro na we ari gutunganya ibyo kubazimanira, aba atumye wa mwana we mu nzu ati, maze ugende unzanire icyuma kiri mu kabati?

Umwana aba aragiye n’ingoga, ageze iruhande rw’akabati muri saro abona icyuma kiri hejuru aho atagera, aba abwiye umumama umwe muri babashyitsi ati:”Wowe ufite imboro ndende manurira kiriya cyuma.” Umumama arumirwa ati, ugize ngo iki yewe mwa? Umwana ati, erega mama antumye kiriya cyuma kandi njye mfite imboro nto, rero wowe ufite indende kimanurire.

Ubwo umumama yarumiwe abura uko abyifatamo, ahita yifata ku munwa. Nuko umwana n’uburakari bwinshi buvanze n’umujinya, ati:”Ese ko nkubwira kumpa icyuma ugashyira imboro ku gituba bite byawe?

Ese ari wowe nyina w’uyu mwana uba warabigenje ute?

By Rwenya

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *