Ngororero: Umugabo yakubise umugore we isuka mu mutwe ahita yiyahura

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, mu mudugudu wa Cyansenge, Akagari ka Murinzi, Umurenge wa Kavumu wo mu karere ka Ngororero, umugabo witwa Jean Claude Nzabakurikiza yasanze umugore we witwa Mukamana asinziriye amukubita isuka mu mutwe ahita apfa na we ahita yimanika.

Ibi rero bikaba byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wambere ubwo umuturanyi yajyaga muri uru rugo aje kubaramutsa, asanga imirambo, akaba ari na we wabashije gutanga ayo makuru.

Umuturage witwa Karamira wo mu kagari ka Murinzi wageze aho byabereye muri iki gitondo yavuze ko ubusanzwe uwo mugore n’umugabo we bari basanzwe bakora muri VUP.

Ngo hari ubwo bajyaga bashyamirana, umugore akavuga ko umugabo we amucura ku mafaranga ya VUP kuko iyo yabonetse ayashyira mu mufuka we, ntibahahire abana babiri bari bafite. Ati:  “Mu by’ukuri uretse ibyo bajyaga bapfa bijyanye na VUP ubundi nta kindi kintu kidasanzwe twari tuzi bapfaga.”

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *