Ngoma: Imvura yasenye Centrale Catholique ya Rukumberi n’andi mazu menshi y’abaturage

Imvura yaguye kuri uyu wa Kabiri taliki 03, Werurwe, 2020 mu murenge wa Rukumberi yasenye byinshi harimo na Kiliziya yeregeye ahubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi ruri mu mudugudu wa Rwimpongo I,  Akagari ka Rwintashya mu murenge wa Rukumberi.
Centrale catholique ya Rukumberi yasenywe n’imvura

Byabaye ahagana saa kenda n’igice( 15h30’) z’amanywa, mu mvura yari irimo umuyaga yaguye kuri kiriya gicamunsi.

Umuturage witwa Kayigi wari uri hafi aho avuga ko we na bagenzi be hari bagiye hafi aho gutwikira imyaka barangije kuyitwikira bajya kugama mu cyumba cy’ishuri kiri hafi aho.

Ati: “ Ubwo twari turi muri iryo shuri twagiye kubona tubona rirasakambutse dusigara aharangaye. Twagiye gusohoka ngo twiruke kugira ngo wenda hatagira ibindi bisenyuka bikatugwira  tubona n’amabati yo kuri Kiliziya nayo arasakambutse…”

Avuga ko basohotse biruka mu mahindu menshi, ngo bari abantu batanu.

Yemeza inzu zose ziri hafi aho zasakambutse ni ukuvuga amashuri y’ubwigishwa,  Kiliziya ya santarale ya Rukumberi n’ibiro.

Kayigi avuga ko yagize ibyago agasanga n’inzu ye yasakambuwe n’umuyaga.

Hari abandi baturage kandi basenyewe barimo Therese Mujawamariya, Marguerite Nyirabundoyi,  Marcel Mutabaruka,Gaspard Gasarabwe, Eugene Mpongano, Pascal Gasarabwe na Jean Claude Rukundo.

Kayigi avuga ko ubuyobozi bwabafashe kubona amacumbi mu baturanyi, hakaba hari kurebwa uko ngo bafashwa gusakara inzu zabo.

Bivugwa ko imvura yaguye muri kariya gace kugeza mu masaha y’ijoro bituma hatabarurwa ibintu byose yangije bityo kubarura bikaza gukomeza kuri uyu wa Gatatu taliki 04, Werurwe, 2020.

 

Ibisenge by’amazu menshi muri aka gace byavuyeho

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *