Ngaya amagambo meza cyane wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose yigeze kumva

Iyo abantu bakimenyana bifuza ku rushinga, usanga hari byinshi babwirana mu rwego kubagarira urukundo rwabo, ariko ugasanga hari amwe mu gambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo. Muri aka kanya rero umusomui.com yifuje kubagezaho amagambo meza mwakoresha mu gihe muganira n’abakunzi banyu ku buryo bishobora kubafasha no kububakamo icyizere kirambye, bityo mukabasha kwigumanira akaramata mwumva ko mufitaniye umumaro mu buzima bwanyu.

Amwe muri ayo magambo ni:

  • Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n’iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.

Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

  • Uri uw’agaciro kuri njye

Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk’iby’agaciro ari zahabu n’ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

  • Umfatiye runini.

Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n’abantu benshi mu buzima, afashwa n’abantu benshi kandi bakomeye.

Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy’ubuzima bwe ni wowe umugize.

  • Nkwibonamo:

Ibaze uhuye n’umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

2 thoughts on “Ngaya amagambo meza cyane wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose yigeze kumva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *